U Burusiya: Itegeko ry’izabukuru rishyigikiwe na Putin ryateje imyigaragambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Abaturage hirya no hino mu Burusiya bakomeje kwamagana itegeko rishya rirebana n’imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ryatowe n’Abadepite, ryashyigikiwe cyane na Perezida Vladimir Putin.

Ku wa Gatatu nibwo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatoye iri tegeko rishya, riteganya ko imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ku bagore igera kuri 60 ivuye kuri 55, abagabo ikaba 65 aho kuba 60 nk’uko byari bisanzwe.

Nubwo iri tegeko ryashyigikiwe cyane na Putin ndetse mu kwezi gushize akaba yaragerageje gusobanura impamvu yaryo, hari bamwe mu badepite banze kwitabira inteko ryatorewemo.

Valery Rashkin ubarizwa mu ishyaka ry’aba-Communiste ni umwe mu banze kujya gutora, aho yashyize hanze ifoto imugaragaza yambaye umupira uriho amagambo yamagana iri tegeko.

CNN ivuga ko kuba abaturage bakomeje kwamagana ishyirwaho ry’iri tegeko ryatangiye gusuzumwa muri Kamena, byagize uruhare mu kuzamura izina ry’aba-Communiste risanzwe rifatwa nk’iritavuga rumwe na leta ya Putin.

Gusa ntibyaribujije gutorwa n’abadepite 385 bose bari bahari.

Impamvu ituma baryamagana n’impungege z’abakuze bumva batazabaho igihe kirekire ngo bahabwe ubwiteganyirize bwabo, mu gihe abato bo bavuga ko bizagabanya amahirwe yo kubona imirimo.

Mu Burusiya icyizere cyo kubaho n’imyaka 66 ku bagabo na 77 ku bagore.

Iri tegeko rizabanza gusuzumwa na Komisiyo ibishinzwe n’Umutwe wa Sena mbere y’uko risinywa na Putin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza