U Burusiya: Alexey Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangiye kwiyicisha inzara

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 1 Mata 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Alexey Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya yatangaje ko agiye kwiyicisha inzara kugira ngo agaragarize abayobozi ba gereza afungiyemo ko atishimiye kwimwa ubuvuzi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ye ya Instagram buvuga ko Navalny yimwe guhura n’abaganga kugeza ubwo uburibwe yari afite mu mugongo bwimukiye mu birenge. Yavuze ko bitangiye kumubangamira cyane.

CNN yatangaje ko Navalny yamenyesheje ubuyobozi bwa gereza abinyujije mu ibaruwa, ko atazongera kurya adahawe ibyo asabwa.

Mu cyumweru gishize abanyamategeko b’uwo mugabo, bavuze ko uwo bunganira afite uburibwe bukomeye mu mugongo ku buryo atakibasha kugenda. Bavuze ko ari itotezwa kuko atakibasha gusinzira.

Navalny yavuze ko bamubyutsa inshuro umunani mu ijoro, ndetse imfungwa ngenzi ze zigaterwa ubwoba ngo zitamufasha gusukura uburiri bwe.

Ubuyobozi bwa gereza bwahakanye ibirego bya Navalny kuko amasaha umunani yo gusinzira ku munsi ayahabwa.

Navalny yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka azira kunyuranya n’amabwiriza yahawe ubwo yakatirwaga igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’igice mu 2014.

Navalny yatangaje ko agiye gutangira kwiyicisha inzara kuko yimwe ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .