U Burayi na Afurika byeretse Michaëlle uhanganye na Mushikiwabo ko bitamushyigikiye

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatumiye ku meza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango, Abanyaburayi n’Abanyafurika ntibitabira.

Uyu ahanganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, mu kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF. Amatora azabera mu nama y’i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Mu nama y’Inteko Rusange ya Loni iherutse kubera i New York, Michaëlle Jean usanzwe ayobora OIF na Mushikiwabo, bapimiye i New York uburyo bashyigikiwe.

Ku wa 26 Nzeri abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize OIF bitabiriye ku bwinshi umusangiro batumiwemo n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), mu gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo.

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, ku rundi ruhande ubutumire buhuriweho bwatanzwe na OIF ifatanyije na Madagascar na Arménie, bwahawe abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri OIF ntibwitabiriwe neza ku wa 27 Nzeri.

Umwe mu bitabiriye ubwo butumire yagize ati “Nta minisitiri n’umwe wo muri Afurika n’i Burayi witabiriye ubwo butumire”.

I New York kandi Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aho banavuze kuri kandidadatire ya Mushikiwabo.

Perezida Macron asanzwe yarerekanye ko ashyigikiye Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF kuko ubushobozi abufite.

Mu kiganiro aheruka kugirana na TV5, Ministiri Mushikiwabo yagaragaje ko afite icyizere cyo kuzegukana intsinzi.

Yavuze ko icyizere cye kitanashingiye gusa ku mugabane w’Afurika, ko kinashingiye n’ahandi yazengurutse ku Isi mu gihe cy’amezi abiri, haba mu Burayi, mu bihugu by’Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’Aziya n’ahandi.

Yagize ati “Mfite icyizere cyinshi kubera abanshyigikiye benshi. Nzajya i Erevan mwenyura.”

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bwa OIF

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza