00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwibasiwe n’umwuzure, u Budage bumaze gupfusha abasaga 100 (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Ibihugu biherereye mu Burengerazuba bw’Umugabane w’u Burayi byibasiwe n’umwuzure ukomeye umaze guhitana abasaga 120.

Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yujuje imigezi, yibasiye ibihugu birimo u Budage, u Bubiligi, u Buholandi, Luxembourg n’u Busuwisi.

U Budage ni bwo bwibasiwe cyane kuko bumaze gupfusha abantu 100 biganjemo abo muri Rhineland-Palatinate na Rhine-Westphalia y’Amajyaruguru.

Uretse kwica abantu, uyu mwuzure wanasenye inzu z’abantu nk’aho mu Mujyi wa Erfstadt-Blessem abasaga 1300 bavuye mu byabo. Wangije umurongo w’itumanaho rya telefone ku buryo abantu batari kubasha kuvugana.

Kugeza ubu amakuru atangwa n’itangazamakuru ryo mu Bubiligi avuga ko iki gihugu na cyo kimaze gupfusha abarenga 20.

Angela Merkel uyobora u Budage yavuze ko ibiri kuba ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, asaba abatuye Isi gukomeza gushyira imbaraga mu ngamba zashyizweho mu kuryirinda.

Uyu mwuzure wangije ibikorwa byinshi mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .