00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwatangije iperereza ku buriganya buvugwa muri Facebook

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Kamena 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ireberera Urwego rw’Amasoko n’Ihangana rya za sosiyete mu Bumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza (CMA) yatangije iperereza ku rubuga rwa Facebook rigamije kugenzura niba rudakoresha amakuru y’abarwamamarizaho nk’amahirwe yo guteza imbere ibikorwa byarwo.

BBC yatangaje ko Facebook ikekwaho kwifashisha amakuru y’abayikoresha n’abayamamarizaho mu nyungu zayo bwite zo kwiyubaka nk’isoko ryo kwamamarizaho bihendutse (Facebook Market Place) no guteza imbere uburyo bwo guhuza abakundana (Facebook Dating) yatangije mu 2019.

CMA ivuga ko ibyo bigerwaho binyuze mu kuba itanga amahitamo amwe yo kwinjira ku mbuga z’abayamamarizaho ukoresheje konti yawe (ya Facebook).

Ni ibintu binyuranyije n’amategeko agenga uburyo bwo guhiganwa mu Burayi, ku buryo biramutse bigaragaye ko ari ko bigenda koko urwo rubuga rwafatirwa ibihano bikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Andrea Coscelli, yagize ati “Dushaka guperereza uko Facebook ikoresha amakuru [y’abayamamarizaho n’abayikoresha], ngo tumenye niba itayabonamo amahirwe adakwiye yo kuba uburyo bwayo bwo guhuriza abakunzi ku ya kure no kwiyubaka nk’isoko ryo kwamamarizaho bihendutse byakomera.”

Facebook yahakanye ibyo gushakira amahirwe aho atari, ivuga ko itanga amahitamo menshi abantu bagafata icyo bashaka haba ku isoko ryo kwamamaza no ku guhuza abakundana.

Uretse Facebook, iryo perereza ryamaze gukorewe no kuri Google icibwa ibihano bya miliyari umunani z’amayero, naho Amazon na Apple ziracyagenzurwa.

Facebook ya Mark Zuckerberg yashinjwe gukoresha amakuru y'abayigana mu nyungu zayo bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .