00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi butewe impungenge n’imyigaragambyo yamagana ingamba zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ibihumbi by’abaturage bigabije imihanda mu bihugu by’i Burayi bamagana ingamba ziri gushyirwaho na Leta z’ibihugu byabo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Iyi myigaragambyo yabaye mu bihugu birimo u Buholandi, Croatia, Autriche n’ibindi bitandukanye, aho abaturage bavuga ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zimaze kurengera cyane ku buryo zatangiye kubabuza uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ibi bije nyuma y’aho Autriche itangaje ko isubiye mu bihe bya Guma mu Rugo mu buryo bwuzuye, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19 bushobora gutuma ibitaro byo muri icyo gihugu bitakaza ubushobozi bwo kwakira abarwayi benshi bari kubigana.

Iki gihugu kimaze gukingira abarenga 50% by’abaturage bacyo, cyatangaje ko guhera ku itariki ya 1 Gashyantare, buri muturage wese ategetswe kuzaba yikingije, utabikoze akimwa serivisi zitandukanye.

Ibya byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abaturage biraye mu mihanda bamagana iki cyemezo, bavuga ko gukingirwa bidakwiye kubimisha uburenganzira ubwo ari bwo bwose kandi bishyura imisoro nk’abandi baturage.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye icyemezo cya Leta nabo bari mu myigaragambyo bayisaba gushyiraho ingamba zo guhangana n’abaturage batikingiza, ibintu bavuga ko bibima uburenganzira bwabo kuko bituma ingamba zo gukumira Covid-19 zigumaho, bityo ubwisanzure bwuzuye ntibuboneke.

Ibi bishobora kurangira impande zombi zirushijeho kutumvikana, bityo ugasanga igihugu kiri kugana mu makimbirane atari ngombwa.

Indi myigaragambyo ikaze yabaye mu Buholandi, aho abaturage bahanganye na Polisi karahava ndetse abagera ku 145 barafungwa. U Buholandi ni cyo gihugu cya mbere mu Burayi bw’u Burengerazuba cyagaruye ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19, mu gihe uwo Mugabane uri kwinjira mu bihe bidasanzwe by’ubukonje.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Mark Rutte, yavuze ko atazihanganira ‘abaturage b’ibicucu’ bahangana na Polisi, bakanangiza ibikorwaremezo. Ati “Sinzihanganira ibi bicucu bikoresha urugomo mu kurwanya abantu barinda umutekano w’iki gihugu.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko nta gikozwe, abantu bagera ku bihumbi 500 bashobora kubura ubuzima bitewe na Covid-19 mu Burayi, risaba ko ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zongerwamo imbaraga kuri uwo Mugabane, cyane cyane hashakirwa umuti abanze kwikingiza.

Abaturage b'i Burayi bakomeje imyigaragambyo bamagana ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .