00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi buri gusuzuma itangwa ry’urukingo rwa gatatu ku bantu batewe Pfizer

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti mu Burayi (EMA) kiri gukora isuzuma rizerekana niba ibihugu byo mu Burayi bishobora kugirwa inama yo gutera urukingo rwa gatatu ku baturage bahawe urwa Pfizer.

Ubu bushakashatsi buri gukorwa mu gihe ibihugu nka Israel byatangiye gutanga uru rukingo, mu gihe ibindi birimo u Bufaransa n’u Budage nabyo byagaragaje ubushake bwo kuzatanga izo nkingo.

Icyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryakomeje gusaba ibihugu cyane cyane ibyishoboye, kuba bihagaritse gahunda yo gutanga urukingo rwa gatatu, ahubwo bigashyira imbaraga mu gukwirakwiza izo nkingo ku rwego rw’Isi, kuko mu nkingo zirenga miliyari eshanu zimaze gutangwa ku rwego rw’Isi, 2% gusa ari zo zatanzwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu gihe EMA yakwemeza uwo mwanzuro, ibihugu bindi bisanzwe bishingira ku makuru atangwa n’iki kigo, birimo ibyo mu Burayi no hanze yabwo, bishobora kuwushyira mu bikorwa, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku ikwirakwizwa ry’inkingo ku rwego rw’Isi n’ubundi risanzwe rigenda biguru ntege.

U Burayi buri gukora igenzura ku itangwa ry'urukingo rwa gatatu ku bantu batewe urwa Pfizer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .