00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Ibikomangoma byemerewe kuryamana n’abo bahuje igitsina

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yatangaje ko igikomangoma cyangwa igikomangomakazi cyarazwe ingoma, gifite uburenganzira bwo kuryamana n’uwo bahuje igitsina kandi ntibigire ingaruka ku ngoma kizaragwa.

Hari hashize igihe bisa nk’ikizira ku bana b’ibwami barazwe ingoma mu Buholandi, kugaragaza ibyiyumviro by’uko baryamana n’abo bahuje ibitsina kuko byashoboraga gutuma batakaza ayo mahirwe yo kuba abami cyangwa abamikazi.

Kuri ubu igikomangomakazi Catharina-Amalia w’imyaka 17, ni we warazwe ingoma. Nta byinshi bizwi ku buzima bwe burimo n’amahitamo ye mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.

Hari ibitabo biherutse guteza impaka, byagaragaje ko amategeko icyo gihugu kigenderaho nubwo cyemera ababana bahuje ibitsina, atari ko bigenda iyo bigeze ku bana b’ibwami.

Minisitiri w’Intebe, Mark Rutte, yavuze ko ibihe byahindutse, ku buryo abana b’ibwami nabo bakeneye uburenganzira nk’ubw’abandi baturage.

Yagize ati “Guverinoma yemera ko abarazwe ingoma nabo bashobora kubana n’abo bahuje igitsina.”

U Buholandi bwemeye kubana kw’abahuje ibitsina mu 2001.

Igikomangoma atharina-Amalia niwe warazwe ingoma mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .