00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Umwana w’imyaka icyenda yishwe amaze gusambanywa n’abagabo bane

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Kanama 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Buhinde yavuze ko iri gukurikirana umuyobozi mu idini y’Abahindu n’abandi bagabo batatu bakoze icyaha cyo gusambanya no kwica umukobwa w’imyaka icyenda.

Uyu mwana yahohotewe n’umuyobozi mu idini y’Abahindu w’imyaka 53, n’abandi bakozi batatu ku ya 1 Kanama, ubwo yajyaga gushaka amazi aho batwikira imirambo.

Urupfu rw’uyu mwana rwateje impagarara n’imyigaragambyo mu murwa mukuru New Delhi, benshi bakaba basaba ko igihano cyo gupfa cyatangwa kuri aba bagabo.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye Polisi ko yahamagawe akabwira ko umwana we yasanzwe yapfuye ndetse bamubuza kubimenyesha inzego z’umutekano kuko ngo umurambo w’umwana we wajyanwa kureba icyamwishe, akaba yakurwamo zimwe mu ngingo ze zikagurishwa.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu bigaragaramo ihohoterwa n’ifatwa ku ngufu ry’abagore kuko mu minsi ya vuba hamaze gutangwa ibirego by’abagore n’abakobwa 90 bafashwe ku ngufu.

Urupfu rw'umwana w'imyaka icyenda wishwe amaze gusambanywa rwashenguye benshi mu mujyi wa New Delhi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .