00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Hakozwe urukingo rwa COVID-19 rudatangirwa mu rushinge

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Kanama 2021 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abahinde gikora imiti, Cadila Healthcare cyatangaje urukingo rushya rwa COVID-19 rukora nka ADN rushobora kurinda uwarutewe ku gipimo cya 66%. Rutangwa bitandukanye n’izindi kuko hatifashishijwe urushinge.

BBC yatangaje ko urwo rukingo rwiswe ZayCoV-D rutangwaho dose eshatu kugira ngo umuntu abe akingiwe byuzuye kandi rukaba rukoreshwa no ku bana b’imyaka 12 ntirubagireho ingaruka.

Icyo kigo cyavuze ko mu bagera ku bihumbi 28 bakoreweho igeragezwa, rwatanze icyizere ndetse rushobora no guhashya ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya by’umwihariko ubwa Delta buhangayikishije Isi.

Inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ko zishimiye ivumburwa ryarwo kuko rubaye rukora neza nk’uko byemejwe, byakomeza koroshya ikingira.

Umuhinde uzobereye mu by’indwara ziterwa n’udukoko, Prof Shahid Jameel, yagize ati “Nishimiye cyane uru rukingo kuko rutanga icyizere cyinshi. Niba rukora, ahazaza h’ikingira hararushaho koroha.”

Urwo rukingo rutangwa hadakoreshejwe urushinge rusanzwe rumenyerewe ahubwo hakifashishwa icyizwi nka “injecteur sans aiguille”.

Iyo rugeze mu mubiri narwo rukora nk’iza mRNA zirimo Pfizer na Moderna zigisha umubiri gukora abasirikari bashya bazahangana na Coronavirus igihe uruhawe azaba ayanduye.

Ikigo cyarukoze cyavuze ko ruhendutse, rutekanye ndetse rukaba rutagoye kurubika dore ko rwashyirwa ahari ubushyuhe buri hagati ya dogere Celsius -2 na 8. Rushobora kandi kumara nibura amezi atatu ahari dogere Celsius 25.

Ubwoko bw’inkingo za ADN bumaze igihe kinini bukoreshwa ariko ni ubwa mbere bugiye kwifashishwa ku bantu. Busanzwe bugeragerezwa ku bantu ntibutange icyizere gifatika, ariko ku nyamaswa zirimo n’imbwa burakora.

Nyuma y’uko ibyavuye mu igeragezwa byerekanye ko noneho ku bantu ruzakora, hari kurebwa uko narwo rwazajya rutangwaho dose ebyiri gusa umuntu akaba akingiwe byuzuye.

Urwo rukingo ruterwa hadakoreshejwe urushinge rusanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .