00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Covid-19 yakungahaje abakire, itindahaza abakene

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bwa Coronavirus mu Buhinde ukomeje gusunikira abantu babarirwa muri za miliyoni mu bukene bukabije ndetse n’ubukungu bukarushaho kuzamba muri icyo gihugu. Icyakora ibi ntibigera ku Bahinde b’abakire kuko umutungo wabo watumbagiye ukiyongeraho miliyari z’amadolari mu 2020.

Mukesh Ambani, usanzwe ari we muherwe wa mbere muri Aziya yose akanagira icumbi rihenze kurusha ay’abandi bantu bose ku Isi rizwi nka Antilia, umutungo we umaze kuba miliyari 80$, aho wazamutseho miliyari 15$ nk’uko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index.

Ni kimwe na Gautan Adani washinze ikigo cya Adan Group, mu mwaka ushize umutungo we wavuye kuri miliyari 13$ none ubu urabarirwa muri miliyari 55$, ibituma aza ku mwanya wa kane mu baherwe barigwije muri Aziya yose.

Ambani na Adani bombi bakomoka mu muryango w’Abahindu wa ‘Gujarati’ ari na wo ukomokamo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Ikigo cya Pew gikora Ubushakashatsi kivuga ko imibare y’Abahinde batabasha kwinjiza nibura amadolari 2$ ku munsi, wiyongereyo miliyoni 75 biturutse ku ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse Rakesh Kochhar wari mu bakuriye ubushakashatsi akavuga ko ari imibare babonye mbere y’uko u Buhinde bwibasirwa n’ubwandu budasanzwe bwa Covid-19.

Ubushakashatsi mu Buhinde bwagaragaje ko ikinyuranyo hagati y’abakene n’abakire mu mwaka ushize cyavuye kuri 74,7% kikagera kuri 82,3% imibare ikomeje kuzamuka nyuma y’aho Leta y’u Buhinde ifatiye ingamba zikakaye zirimo no guhagarika ingendo mu gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Azim Premji bavuga ko nibura Abahinde bagera kuri miliyoni 230 bisanze mu bukene umwaka ushize, baba abisanze mu bihombo, kubura ibyo kurya, kugurisha imitungo bari bafite, kuguza amafaranga mu nshuti n’abavandimwe no mu bigo by’imari byose biturutse ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Umutungo wa Mukesh Ambani, umukire wa mbere muri Asia, wiyongereyeho miliyari 15$

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .