U Buhinde bwanze gufungura konti za banki za sosiyete ya ByteDance yo mu Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Buhinde kuri uyu wa Kabiri rwanze ubusabe bwa Sosiyete y’Abashinwa, ByteDance yasabaga guhabwa uburenganzira bwo gufungura konti zayo za banki zafatiriwe kubera iperereza iri gukorwaho.

ByteDance ni imwe muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye ku Isi. Ni yo ifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rukunzwe kuri ubu mu bihugu byinshi.

Hashize ukwezi ubuyobozi bw’u Buhinde bufatiriye konti z’iyo sosiyete muri icyo gihugu, ku iperereza iri gukorwaho mu kunyereza imisoro, nkuko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.

ByteDance yamaganye uwo mwanzuro, ivuga ko ari ukwibasirwa kudafite aho gushingiye.

Guverinoma y’u Buhinde ivuga ko ByteDance yanyereje imisoro ya miliyoni 11 z’amadolari. Urukiko rwategetse ko ayo mafaranga akomeza gufatirwa kuri konti z’iyo sosiyete mu gihe iperereza rikomeje.

Hashize ukwezi u Buhinde bukora iperereza ku inyerezwa ry'imisoro rishinjwa ByteDance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .