Byabaye kuri iki Cyumweru ku Kigo Nderabuzima cya Yavatmal ahari hatangirijwe gutanga inkingo z’imbasa.
Shrikrishna Panchal, umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Yavatmal, yabwiye BBC ko bamenye ko abana bafite ikibazo batangiye kuruka.
Yavuze ko abana bose boherejwe mu bitaro bikuru kandi bari koroherwa.
Hatangijwe iperereza ku baganga batatu bari boherejwe gukingira abo bana ndetse n’umuganga mukuru wari uri kubareberera.
Ku cyumweru nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Buhinde yatangije gahunda rusange yo gukingira abana imbasa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!