U Bufaransa: Courtoux uri mu bashinze umuryango Survie uharanira ubutabera kuri Jenoside yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Sharon Courtoux, umwe mu bashinze Umuryango Survie uharanira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa bibi bwagizemo uruhare, yitabye Imana kuwa 26 Nyakanga 2019 nyuma y’imyaka arwaye.

Itangazo ry’uyu muryango rivuga ko Sharon yaherekeje iterambere ry’uyu muryango mu myaka 30, kugeza ubwo ugeze ku rwego uriho uyu munsi rwo kubaza ibitagenda muri politiki y’u Bufaransa muri Afurika.

Yarwaniriye ko ibikomere byatewe n’umubano w’u Bufaransa na Afurika muri iriya myaka byomorwa. Harimo ibibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intambara muri Congo-Brazzaville na RDC, isimburana ku butegetsi muri Togo n’ubutegetsi bw’igitugu muri Tchad.

Sharon kandi yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi, amahuriro aharanira ibintu bitandukanye birimo ubutabera mpuzamahanga, imibereho myiza y’abaturage muri Togo na Tchad. Yari muri komisiyo y’iperereza mu Rwanda mu 2004, yanabaye umwanditsi w’ikinyamakuru cya Survie ‘Billets d’Afrique’.

Umuryango Survie uvuga ko yari umuntu wubashywe mu bijyanye n’imiryango itari iya leta, abadipolomate n’abafata ibyemezo kubera guhagarara ku byo yemera no kwibutsa buri wese inshingano ze.

Vuba aha mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwakira abarokotse jenoside bo mu Bisesero, yagarutsweho ubwo abamuzi bamuhaga icyubahiro ku muhate we n’imbaraga ze. Abanyamategeko, amashyirahamwe, imiryango itari iya leta, abarokotse bazi agaciro ke.

Umuryango Survie wibukira Sharon ku magambo yakunze kuvuga, aho yagiraga ati “Ibyo twakoze byose byari ibidashoboka”. Ukavuga ko no mu gihe adahari ugomba gukomeza gukuraho imbibi z’ibidashoboka.

Umuryango Survie ntiwahwemye gusaba ko u Bufaransa bwagira icyo bukora bukemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2018 wajyanye ikimenyetso cy’isanduku y’intwaro’, ahahoze icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa.

Kuri iyo sanduku hagaragaraho amagambo yerekana ko u Bufaransa bwoherereje intwaro Ingabo zari iza Leta y’u Rwanda, FAR, buzinyujije muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Sharon Courtoux yitabye Imana kuwa Gatanu w'icyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza