U Bufaransa: Perezida Macron agiye gufunga ishuri ryavagamo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Mata 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agiye gufunga ishuri rya Ecole Nationale d’Administration (ENA) risanzwe ryigwamo n’abazakora mu nzego nkuru z’icyo gihugu, hagamijwe guca ubusumbane mu Bafaransa.

BBC yatangaje ko byitezwe ko Perezida Macron arabitangariza mu nama aragirana n’abayobozi bo nzego nkuru iraba hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma y’uko igitekerezo cyo gufunga iryo shuri yagikomojeho bwa mbere mu 2019.

Mu bihe bitandukanye ENA yabaye iturufu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, bakagaragaza ko abavuka mu miryango iciriritse bahezwa mu burezi, kuko iryo shuri ryigamo abakomoka mu miryango ikomeye ndetse akenshi bakaba ari abana b’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Abanyeshuri 100 ni bo bonyine bakirwa muri iryo shuri buri mwaka, bakarangiza bahabwa akazi mu nzego nkuru z’igihugu.

Abayoboye u Bufaransa barimo François Hollande na Jean Jacques Chirac niho bize, ndetse na Emmanuel Macron ubwe yaryizemo.

Perezida Macron ufite gahunda yo kubaka u Bufaransa buri muturage yisangamo, ngo arashaka kurifunga kuko rituma “bamwe bumva ko hari ibyo batemerewe”.

Gufunga iryo shuri bibonwa nk’uburyo bwo gukomeza kwiyegereza Abafaransa kuri Macron, witegura amatora ya Perezida mu mwaka utaha.

Ecole Nationale d’Administration yatangijwe na Perezida Charles de Gaule wari uyoboye u Bufaransa mu 1945, nyuma y’Intambara y’Isi ya Kabiri. Yarishinze agamije kongera kubaka icyo gihugu kigakomera, binyujijwe mu kuzajya kiyoborwa n’abantu bigishijwe mu buryo bwihariye. Icyakora ubushakashatsi bwerekana ko abenshi mu baryigaho baba ari abana b’abayobozi bakuru.

Ecole Nationale d’Administration yari isanzwe yigamo abazaba abayobozi bakuru b'u Bufaransa kuva yatangizwa mu 1945, igiye gufungwa / Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .