Kwamamaza

U Bufaransa:Nicolas Sarkozy agiye kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 20:40' na Ntakirutimana Deus


Nicolas Sarkozy watsinzwe amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2012 mu Bufaransa, intebe yari ahanganyemo na François Hollande agiye kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2017.

Ni umwanzuro ndakuka,Sarkozy yafashe urimo gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi, nyuma y’aho abyanditse kuri Twitter ye ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2016 nkuko Televiziyo ya CNN yabitangaje.

Ibyo Sarkozy w’imyaka 61 y’amavuko yatangaje ni agace kari mu gitabo cye cya kane agiye gusohora mu minsi iri imbere yise ‘Byose kubera u Bufaransa’ ( Tout pour la France).

Yagize ati “Nahisemo kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2017. U Bufaransa budusaba gutanga buri cyose. Ndabyiyumvamo, mfite imbaraga zo gutsinda uru rugamba rw’ibibazo u Bufaransa burimo. Imyaka itanu iri imbere, izarangwa n’ibyago byinshi ariko hari n’icyizere cyinshi.”

U Bufaransa buri mu bihe bidasanzwe kuva icyo gihugu cyakwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu Gushyingo 2015, ubwo umutwe wa Islamic State wicaga abantu basaga 130 mu murwa mukuru Paris.

Mu kwezi gushize, ikindi gitero cy’uwo mutwe cyahitanye abantu 80 bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ifungurwa rya gereza ya Bastille.

Nicolas Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012 atsinzwe mu matora na Frnçois Hollande uri ku ngoma ubu.

Nyuma y’uko hatowe kamarampaka ku iganabanya ry’imyaka ya manda ya perezida w’u Bufaransa mu 2000, yavuye kuri irindwi ishyirwa kuri itanu.

Mbere yuko bihinduka u Bufaransa bwayobowe na Jacques Chirac watowe bwa mbere mu 1995 yongera gutorwa mu 2002.Yasimbuwe na Nicolas Sarkozy ku wa 16 Gicurasi 2007.

Nicolas Sarkozy yahisemo kongera kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu 2017

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved