00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Impungenge ku bwiyongere budasanzwe bw’imyigaragambyo y’abamagana icyemezo cy’urukingo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Kanama 2021 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Abaturage b’u Bufaransa bakomeje imyigaragambyo yamagana ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zigiye gutangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa Mbere.

Izi ngamba zigena ko abantu bazajya bakenera kwerekana icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19, baheruka kuyikira vuba cyangwa se baheruka kwipimisha bagasanga ari bazima.

Iki cyemezo kizakenerwa muri za restaurant, utubari, gari ya moshi, mu ndege zitwara abantu imbere mu Bufaransa n’ahandi hantu hahurira abaturage benshi.

Icyakora abaturage barenga ibihumbi 250 bari kwigaragambya, barimo n’abakingiwe, bavuga ko iki cyemezo kibangamira ‘ubwigenge bw’Abafaransa’, bityo ko gikwiye kuvanwaho mu maguru mashya.

Abinyujije ku rubuga rwa Tik Tok rukurikirwa n’urubyiruko cyane, Perezida Emmanuel Macron uri mu kiruhuko mu Majyepfo y’u Bufaransa, yavuze ko abigaragambya bakwiye kumva ko uburenganzira bwabo budakwiye kuba intandaro yo kwanduza abandi Covid-19, ati “uburenganzira bujyana n’inshingano yo kwita ku bandi.”

U Bufaransa bufite ikibazo cy’abantu banze kwakira inkingo za Covid-19, ari nabyo byabaye intandaro y’izamuka ry’ubwandu bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Kugeza ubu, 55% by’abaturage bose nibo bonyine bamaze kwikingiza mu buryo bwuzuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .