U Bufaransa:Cocaine ya miliyoni 50 z’amayero yafatiwe mu ruganda rwa Coca-Cola

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Nzeri 2016 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Ikiyobyabwenge cya Cocaine gifite agaciro ka miliyoni 50 z’amayero, cyafatiwe mu ruganda rukora ibinyobwa bidasembuye rwa Coca- Cola ruherereye mu Bufaransa.

Iki kiyobyabwenge cyari kiri mu mifuka yari irimo ibinyobwa bya Orange byari bivuye muri Amerika y’Amajyepfo, ingana n’ibiro 370 byatumye iba iya mbere nyinshi yinjiye ku butaka bw’u Bufaransa.

Polisi yo muri iki ghugu, yatangaje ko yatangije iperereza ryimbitse kuri iki kiyobyabwenge, riri kubera mu gace ka Signes gaherereye mu majyepfo y’u Bufaransa, nk’uko BBC ibitangaza.

Umushinjacyaha wo mu mujyi wa Toulon, Xavier Tarabeux yavuze ko iyi cocaine yafatiwe muri uru ruganda ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amayero ndetse ngo kikaba ari ikintu kibi gitunguranye.

Jean-Denis Malgras, Umuyobozi w’uru ruganda rwa Coca-Cola yatangaje ko abakozi b’uruganda ayoboye nta ruhare urwo ari rwo rwose ku iyinjizwa ry’iyi cocaine bagize.

Uruganda rwa Coca-Cola rwashinzwe mu mwaka wa 1886, rushingwa n’umunyamerika John Pemberton.

Ingano nini ya cocaine yaherukaga kwinjira mu Bufaransa, yagaragaye muri Mata 2015 ubwo abagabo babiri bashakaga kwambutsa ibiro 250 bya cocaine babijyana mu Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza