00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwihimuye ku Bwongereza bufata ingamba zikumira ibikomoka ku burobyi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bufaransa yafashe umwanzuro wo gukumira ibicuruzwa bivuye mu mazi y’Abongereza byajyanwaga mu Bufaransa nyuma y’aho u Bwongereza na bwo buhagaritse impushya nyinshi zemereraga abarobyi b’Abafaransa kwinjira mu mazi y’u Bwongereza.

Uyu mwanzuro ugomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 2 Ugushyingo 2021, u Bwongereza nibudahindura politiki yabwo.

Amato abiri y’Abongereza yari mu bikorwa by’uburobyi mu mazi y’u Bufaransa yahagaritswe n’abajandarume bakorera mu mazi ku wa Kane.

Ibikomoka mu mazi bigera kuri 80% mu Bwongereza byoherezwa hanze y’icyo gihugu.

Mu itangazo ryasohowe ku bufatanye na minisiteri ishinzwe inyanja n’ubunyamabanga bw’ibikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Bufaransa, risobanura neza iby’ikumirwa ry’ubwato bw’uburobyi by’Abongereza ku byambu bigera kuri bitandatu.

Byashimangiwe ko hagiye kujya hakorerwa igenzura ryimbitse hakanashyirwa imbaraga mu gukurikirana isuku kuri ibyo byambu, kwita kuri za gasutamo no gukaza umutekano ku birebana n’ubwato bw’Abongereza.

Byitezwe ko nyuma hazanasohoka icyiciro cya kabiri cy’izindi ngamba by’umwihariko izerekeranye n’ingufu zitanga amashanyarazi mu birwa byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Amasezerano ya nyuma y’uko u Bwongereza bwikuye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri gahunda yiswe Brexit, yemereraga abarobyi b’abanyaburayi gukomeza gukorera mu bice bimwe na bimwe bigize amazi y’u Bwongereza.

Ibi byagombaga gukorwa mu gihe bafite ibyangombwa bigaragaza ko bari basanzwe bayakoreramo mbere yo kwikura muri uwo muryango k’u Bwongereza ariko Abafaransa n’Abongereza bakomeza kutumvikana kuri ibyo byemezo bigaragaza niba umuntu yari asanzwe akorera muri ayo mazi.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Bwongereza avuga ko batengushywe n’imyitwarire y’u Bufaransa ndetse ari imyitwarire itaboneye na gato ku buryo atari imigirire bari biteze ku gihugu cyari gisanzwe ari umufatanyabikorwa wabo.

Yashimangiye ko mu gihe u Bufaransa bwakomeza gushyira mu bikorwa iyo myanzuro yabwo, icyo gihugu gituranyi na cyo cyiteguye kubasubiza mu buryo bukwiye.

Ubwato bw'Abongereza bwari mu bikorwa byo kuroba mu mazi y'u Bufaransa bwakumiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .