Kwamamaza

U Bufaransa: Arnaud wirukanywe muri Guverinoma agiye kwiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 10:43' na Philbert Hagengimana


Arnaud Montebourg, wari Minisitiri w’Ubukungu mu Bufaransa akaza kwirukanwa muri Guverinoma, yatangaje ko agiye guhatanira kuba Perezida ngo ashumbushe Abafaransa igihe bataye ku butegetsi bwa François Hollande.

Muri Mata na Gicurasi umwaka utaha wa 2017, ni bwo biteganyijwe ko mu Bufaransa hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, ubwo François Hollande azaba yushije ikivi cye cya manda ya mbere amazeho imyaka ine.

Arnaud Montebourg wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu akaza kwirukanwa muri Guverinoma mu myaka ibiri ishize azira kunenga imiyoborere ya Perezida Hollande, yatangaje ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, nyuma y’imyaka avuga ko ‘yapfuye ubusa’ ku butegetsi bwa François Hollande.

Arnaud Montebourg, usanzwe mu ishyaka ry’Abasosiyalisite ntiyatangaje niba azahatana na François Hollande mu matora y’ibanze azabera muri iryo shyaka bahuriyemo, cyangwa niba aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga.

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri iki cyumweru, Arnaud Montebourg yatangarije imbaga y’abamushyigikiye bari bateraniye i Burgundy mu Bufaransa ko adashobora kwizeza abaturage ibyo atazabagezaho nk’uko byagenze mu myaka ine ishize ya Perezida François Hollande.

Ati “ Imyaka ine ishize, twatakaje igihe cyacu ku buryo bugaragara. Abafaransa benshi ntabwo bashobora kongera gushyigikira Perezida uri ku butegetsi. Nanjye umwaka utaha ngomba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo tugikeneye abantu bazana imiyoborere idahamye ndetse bakazambya n’ubukungu bw’igihugu.”

Perezida François Hollande ntaratangaza niba azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nubwo abyemerewe, gusa we ngo azabitangaza mu mpera z’uyu mwaka.

Arnaud Montebourg, wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu mu Bufaransa agiye kwiyamamariza kuba Perezida w'igihugu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved