Kwamamaza

U Bufaransa: Abantu 13 bahiriye mu kabari

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 08:59' na Elias Hakizimana


Abantu 13 bahiriye mu kabari kari mu mujyi wa Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa, abandi bagera kuri batandatu barakomereka.

Urupfu rw’abo bantu rwatewe n’inkongi bitaramenyakana neza icyayiteye, gusa hari abavuze ko yaba yatewe n’amabuji yari ku migati abo bantu bari bazanye, dore ko bari bari kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Umwe mu babonye iyi nkongi y’umuriro asobanura ko umuhanda munini ugana ku kabari Cuba Libre Bar wahise wifunga abashinzwe umutekano bakihutira gutabara no kuzimya umuriro.

Abashinzwe kuzimya umuriro bakoranya ibakwe, ku buryo mu gihe gito umuriro wari wamaze kuzima.

BBC yatangaje ko abapfuye bashobora kuba bazize guhera umwuka kubera bimwe mu bikoze igisenge byafashwe n’inkongi y’umuriro bigasohora umwuka mubi.

Leta y’u Bufaransa yahakanye ibyo kuba iyo nkongi yaba ifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Hari hashize ibyumweru bibiri muri uwo mujyi habaye igitero cy’iterabwoba, cyahitanye umupadiri Jacques Hamel wishwe akaswe ijosi.

Tariki ya 14 Nyakanga kandi nabwo umwiyahuzi yishe abagera kuri 85 mu mujyi wa Nice abagongesheje imodoka.

Aka kabari niko kafashwe n'inkongi y'umuriro

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved