Abaganga mu Mujyi wa Paris barinubira itumbagira ry’ubwandu bushya bwa Coronavirus bushobora kurenza ubushobozi inzego zita ku barwayi.
France 24 yatangaje ko ibyumba byihutirwa biri mu murwa mukuru wibasiwe cyane n’Amajyaruguru y’u Bufaransa, aho abakozi bizeye ko bazahura n’umurimo utoroshye.
Ubwo abanyamakuru bazengurukaga ku bitaro bitandukanye biri mu mujyi wa Paris basanze ibitanda byabaye iyanga bitewe n’umubare w’abarwayi batuye muri ako gace bari kwiyongera umusubirizo.
Mu minota mike abanyamakuru bageze ku bitaro babonye umurwayi waje habanza kubura igitanda ariko kiza kuboneka, nyuma y’iminota mike yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka.
Ibyatunguranye ni uko umushoferi w’imodoka itwara abarwayi mu bitaro yari agiye kureba undi murwayi kandi nta bitanda bihari.
Bitewe n’umubare w’abarwayi bari kubarurwa i Paris bagera 1500 bari kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ibi bigaragaza ko u Bufaransa bwugarijwe cyane n’inkundura ya gatatu ya Covid-19 cyane ko abaganga mu gace ka Paris bari kubura icyo bafata n’icyo bareka.
Bitewe no kwiyongera ku mubare w’abarwayi, abaganga baciye amarenga ko mu minsi mike baraba bari kuvura abafite amikoro gusa.
Itsinda ry’abaganga 41 bakurikirana indembe baherutse gutangaza ko abaturage nibadasubizwa muri guma mu rugo bizateza abakozi muri serivise z’ubuzima guhitamo ugomba kubaho n’ugomba gupfa.
Perezida Emmanuel Macron yahise ategeka ko amashuri yose ahagarara ndetse ibikorwa bimwe na bimwe birahagarikwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Yatangaje ko ibitaro byita ku barembye cyane bigiye kongerwa bikava ku 7 000 bikagera 10 000.
Abantu miliyoni 4.8 nibo bamaze kwandura Covid-19 mu Bufaransa, barimo ibihumbi 96 bamaze gupfa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!