U Budage: Leta ya Bavaria igiye kugura inkingo za Sputnik V zakorewe mu Burusiya zitaremezwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Mata 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Leta ya Bavaria iherereye mu Budaye yasinye amasezerano yo kohererezwa dose miliyoni 2.5 z’inkingo za Coronavirus za Sputnik V zakozwe n’ikigo cyitwa Gamaleya cy’Abarusiya, itiriwe itegereza ko zemezwa n’Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w’u Burayi, EMA.

Umuyobozi wa Bavaria, Markus Söder, yavuze ko amasezerano yasinywe ku munsi w’ejo tariki 7 Mata 2021, ndetse ko EMA nimara kwemeza uru rukingo iyi leta izatumiza n’izindi nyinshi nk’uko RT ibitangaza.

Muri Werurwe uyu muyobozi yari yasabye ko Ikigo Gishinzwe Imiti ku mugabane w’u Burayi cyakwihutisha igikorwa cyo kwemeza urukingo rwa Sputnik V, ndetse anerekana ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri uru rukingo bwemeza ko nta kibazo ruteza kandi ko rufite ubushobozi bwo kurinda Coronavirus ku kigero cyo hejuru.

Leta ya Bavaria ifite ubuso bunini kurusha indi mijyi y’u Budage, ibaye iya mbere itumije inkingo mu gihe gahunda yo gukingira abaturage muri icyo gihugu imaze iminsi igenda biguru ntege kubera ubuke bwa dose z’inkingo.

Guverinoma y’u Budage iherutse gutangaza ko itegereje ko EMA yemeza ubuziranenge n’ubushobozi bw’uru rukingo mbere yo gutangira ibiganiro bigamije kugura dose zarwo, gusa Umurwa Mukuru Berlin wagaragaje ko ushyigikiye uru rukingo.

Kubera ikibazo cy’ubuke bw’inkingo za Coronavirus mu muryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’u Burayi (EU), ibihugu nka Autriche na Slovakia nabyo biri mu biganiro byo kugura urukingo rwa Sputnik V ndetse na Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yamaze kuzitumiza.

Kugeza ubu Hongrie nicyo gihugu cyonyine kibarizwa muri EU cyamaze kugura inkingo za Sputnik V.

Leta ya Bavaria yo mu Budage yamaze gusinya amasezerano yo gutumiza inkingo za Covid-19 za Sputnik v zakorewe mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .