Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Horst Seehofer, yatangaje ibi byemezo ku wa 28 Mutarama mbere gato y’uko haterana Inama y’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi, EU. Yavuze ko bigamije gukumira ubwandu bw’ubwoko bushya bwa Coronavirus.
Ibinyamakuru byo mu Budage byatangaje ko ibi byemezo biri bwemezwe bwa nyuma kuri uyu wa 29 Mutarama, bigatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 30 Mutarama.
Abagenzi babujijwe kwinjira muri iki gihugu ni abakoresha indege, gari ya moshi ndetse n’ubwato. Abadage baturuka muri ibi bihugu bo bazemererwa gutaha.
Abamaze kwandura COVID-19 mu Budage babarirwa muri miliyoni ebyiri mu gihe abo yahitanye barenga ibihumbi 55.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!