U Budage: Abarwanyi ba Islamic State bafashwe bagerageza kugaba igitero

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Budage yatangiye iperereza ryo gushaka amakuru ku bagabo batatu bakomoka muri Syria bakekwaho gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State bafatiwe mu Budage bagerageje kugaba igitero muri iki gihugu, baba baragize uruhare mu gitero cyagabwe mu Bufaransa.

Aba bagabo bafite imyaka iri hagati ya 17 na 26 batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugerageza kugaba igitero muri Leta ya Schleswig-Holstein n’iya Lower Saxony mu Budage.

Minisitiri w’Umutekano mu Budage, Thomas de Maizière yatangaje ko aba bafashwe bashobora kuba bafitanye isano n’abagabye igitero mu Bufaransa mu Ugushyingo 2015.

Minisitiri Maizière yise aba bagabo itsinda rituje, Ibiro by’Ubushinjacyaha bukuru mu Budage byo byatangaje ko nta yandi makuru ku ntego nyamukuru yagenzaga aba bagabo bari babona.

Abafashwe batangaje ko ari Mahir al-H, ufite imyaka 17, Ibrahim M. w’imyaka 18, na Mohamed A. w’imyaka 26, byatangajwe ko bose bageze mu Budage banyuze muri Turikiya n’u Bugereki aho bakoresheje ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.

Abashinzwe iperereza batangaje ko icyagenzaga aba bagabo kitazwi gusa ngo uyu muto we byagaragaye ko yigeze guhabwa imyitozo yo gukoresha ibitwaro binini n’ibitwika muri Raqqa, ahaherereye ibirindiro bikomeye by’umutwe wa Islamic State muri Syria.

Bafashwe ubwo abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano 200 basakaga uduce dutandatu turimo n’inkambi z’impunzi eshatu.

Biravugwa ko aba bagabo batatu bashobora kuba barinjiye mu Budage mu Ugushyingo 2015 bakaba bari bategereje gushyira mu bikorwa itegeko bagenderagaho n’ amabwiriza bazahabwa n’umutwe wa Islamic State.

Minisitiri Maizière yemeje ko ikigo gishinzwe gutwara abantu cyinjije aba bagabo mu Burayi ari nacyo cyabakuye muri Sitade nkuru y’u Bufaransa ku wa 13 Ugushyingo 2015 nyuma y’igitero cyahagabwe kigahitana abasaga 130.

Aba bagabo bafashwe nyuma y’uko muri Nyakanga, abantu 10 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Majyepfo y’u Budage, abenshi barakomereka.

Abafashwe bari bamaze iminsi bakurikiranwa n'inzego z'umutekano
Abafashwe bashobora kuba bafitanye isano n'abagabye igitero muri Stade y'Igihugu mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza