00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Abakandida batatu bahatanira kuyobora u Budage bahuriye mu kiganiro mpaka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Kanama 2021 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo habe amatora y’uzasimbura Chancelière w’u Budage, Angela Merkel umaze imyaka 16 ku buyobozi, habaye ikiganiro mpaka cya mbere kuri Televiziyo cyahuje abakandida batatu bahatanira uyu mwanya.

Muri iki kiganiro, hibanzwe ku migabo n’imigambi ya buri wese mu gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe riherutse gutuma uduce dutandukanye two muri iki gihugu twibasirwa n’imyuzure yahitanye abatari bake ndetse ikangiza byinshi birimo inzu n’imodoka.

Muri aba harimo uwitwa Armin Laschet w’imyaka 60 ushyigikiwe na Angela Merkel akaba ari umuyobozi w’ishyaka CDU (Union démocrate-chrétienne d’Allemagne); Olaf Scholz w’imyaka 63, ni chancelièr wungirije w’u Budage akaba Minisitiri ushinzwe Imari, aho ahagarariye ishyaka rya SPD (Le Parti social-démocrate d’Allemagne) kuri uyu mwanya.

Undi ni umugore witwa Annalena Baerbock w’imyaka 40 uhagarariye ishyaka rya Alliance 90/Les Verts [amashyaka abiri yahindutse rimwe] rishyira imbere politiki yo kurengera ibidukikije, akaba ari we mukandida ukiri muto wiyamamarije uyu mwanya ndetse n’uwa mbere iri shyaka ritanze ku mwanya wa chancelièr.

Mu kiganiro mpaka bagiranye cyatambutse kuri televiziyo zigenga za RTL na n-tv, nta n’umwe wigeze akora ikosa ridasanzwe ndetse mu byo bavugaga bahuje byinshi kuruta ibyo batumvikanagaho, aho bibanze ku kibazo cya Afghanistan, Coronavirus ndetse n’ihindagurika ry’ibihe.

Baerbock utamenyereye cyane ibya politiki nka bagenzi be babiri yavuze ko mu buyobozi bwe azategeka ko buri nzu igomba kuba ifite igisenge kiriho icyuma cy’imirasire y’izuba gitanga amashanyarazi, azaca ibintu byose byohereza imyuka ihumanye mu kirere, ndetse ashyireho icuruzwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa.

Laschet yahise yamaganira kure iby’aya mategeko avuga ko yaba aje gushyira umutwaro ku mishinga y’ubucuruzi mu Budage kuko ngo aya mategeko akakaye cyane, ahubwo avuga ko abafite imishinga y’ubucuruzi itangiza ikirere bajya boroherezwa cyane.

Scholz umenyereye cyane politiki yo muri iki gihugu we yavuze ko hakenewe gushyirwaho ingamba zigamije kurengera ibidukikije, aho yavuze ko azabyitaho naramuka atsindiye uyu mwanya ndetse ashyire imbere kubahana mu baturage.

Uwatsinze ikiganiro mpaka ni Olaf Scholz wagize 36% arushije bagenzi be babiri, ndetse nubwo yatsinze iki kiganiro mpaka, kugeza ubu nta mukandida uhabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora azaba ku itariki 26 Nzeri 2021.

Ku nshuro ya mbere abakandida batatu bahatanira gusimbura Angela Merkel bakoze ikiganiro mpaka
Scholz niwe watsinze iki kiganiro n'amanota 36%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .