U Bubiligi: Urukiko rwafashe icyemezo ku iburanishwa ry’Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’iremezo rwa Bruxelles mu Bubiligi rwafashe umwanzuro wo kutaburanisha mu nkiko zisanzwe Bushishi Mathias na Tadeyo Kwitonda bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorwe Abatutsi.

Ku wa 21 Gashyantare 2018 nibwo urukiko rwemeje ko abo bombi boherezwa kuburanishwa mu Rukiko rw’abaturage (Cour d’assises ) ruburanisha abanyabyaha; uru ruba rugizwe n’abaturage batorwa na bagenzi babo ndetse n’abacamanza b’umwuga.

Urukiko rwafashe icyo cyemezo mu gihe parike yifuzaga ko baburanira mu nkiko zisanzwe.

Bushishi Mathias wahoze ari Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Butare,
washakishwaga na Polisi Mpuzamahanga kuva mu 2002, yatawe muri yombi ku wa 18 Mata 2011 ku mpapuro zatanzwe n’Umucamanza w’u Bubiligi.

Mu ntangiriro za 2012, Akanama k’ubushinjacyaha k’i Bruxelles mu Bubiligi kafashe icyemezo cyo kurekura Bushishi by’agateganyo ariko muri Nzeri 2017 urukiko rwatangiye kumuburanisha nyuma y’iperereza ryongeye gukorwa n’umucamanza w’u Bubiligi.

Bushishi w’imyaka 78 ashinjwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara birimo kwitabira inama ya MRND i Butare yo ku wa 31 Gicurasi 1994 yateguraga gutsemba Abatutsi barimo n’abo bakoranaga.

Kwitonda Thadée w’imyaka 55 ashinjwa gutegura no kwitabira ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abatutsi mu mujyi wa Butare, anashinjwa ibikorwa by’ihohotera ahitwa Nyakabanda mu yahoze ari Ruhengeri.

Kwitonda yahoze ari Umwunganizi muri ICTR kuva mu 1999 kugeza mu 2001, amasezerano ye yasubitswe bitewe n’iperereza ryari ritangiye kumukorwaho. Yafatiwe i Kampala kubera kuhaba bitemewe n’amategeko aza koherezwa mu Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bwaho. Ageze muri iki gihugu yashakishijwe n’ubutabera bwaho atangira gukorwaho iperereza mu 2006.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yatangarije IGIHE ko bishimiye icyo cyemezo cy’ubutabera bw’u Bubiligi.

Yagize ati "CNLG yishimiye uyu mwanzuro kandi ishimiye ubutabera bw’u Bubiligi kuko nicyo gihugu cy’amahanga kimaze gucira imanza za jenoside umubare w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kurusha ibindi bihugu."

Dr Bizimana yanakomeje asaba ko u Bubiligi bwagira itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Turifuza ko U Bubiligi butera intambwe yo gushyiraho mu bihe bya vuba itegeko rihana abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bimeze kuri Jenoside yakorewe abayahudi. Itegeko nk’iri rizatuma inkiko zishobora guhabwa ikirego bireba abantu nka Filip Reyntjens bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa Amashyirahamwe nka CLIIR ya Joseph Matata cyangwa JAMBO ASBL igendera ku ngengabitekerezo ya jenoside"

Bushishi Mathias yahoze ari Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza