U Bubiligi: Umwana yishwe nyuma yo kubyisabira

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 18 Nzeri 2016 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umwana wo mu Bubiligi yisabiye gupfa ahuhuwe (Euthanasie ) arabihabwa, u Bubiligi buba igihugu cya mbere ku Isi gishyize mu bikorwa ubwo buryo ku bana.

Uwo mwana utatangajwe izina n’igitsina ngo yari arwaye indwara idakira nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru binyuranye birimo BBC.

U Bubiligi ni cyo gihugu cyonyine ku Isi cyemerera abana b’imyaka iyo ari yo yose gufashwa gupfa mu buryo bworoshye.

Itegeko ryo guhuhura abarwaye indwara zidakira ryatowe mu Bubiligi muri 2002, mu gihe muri 2014 hatowe n’iryemerera abana kubikorerwa, gusa ariko ryateje impaka ndende mu Bubiligi no hanze yabwo bamwe babirwanya.

Mu Buholandi, abana bafite imyaka irenga 12 bemerewe guhitamo guhuhurwa igihe barwaye indwara idakira.

Hagati y’imyaka 2003 na 2013, umubare w’abishwe bahuhuwe mu Bubiligi wiyongereyeho hafi inshuro umunani, bagera ku bantu 8 752.

Ukorerwa ubwo buryo bwo guhuhurwa(Euthanasie) aterwa urushinge rumwica atabanje guhura n’ububabare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza