U Bubiligi: Umugabo wari urekuwe muri gereza yishe abapolisi babiri n’umusivili umwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Inzego zishinzwe umutekano mu Bubiligi ziri gukora iperereza ku rupfu rw’abapolisi babiri b’abagore n’umusivili umwe, biciwe mu mujyi wa Liège uri mu Burasirazuba bw’igihugu kuri uyu wa Kabiri.

Ibyo byabaye ahagana saa yine za mu gitondo ku isaha yo muri icyo gihugu, ubwo uwitwa Benjamin Herman yateraga ibyuma aba bapolisi babiri abaturutse inyuma, abambura imbunda arayibarashisha nk’uko Umuvugizi w’Umushinjacyaha muri Liège, Philippe Dulieu yabitangaje.

Nyuma yo kwica abo bapolisi ngo yakomeje kugenda mu muhanda, amisha amasasu ku modoka yari iparitse yica umugenzi w’imyaka 22 warimo imbere.

Umushinjacyaha yavuze ko uwo mugabo ukekwaho ubwo bwicanyi yahise ahungira mu ishuri ryisumbuye riri hafi aho, ahasanga umugore wakoraga amasuku abanza kumugira imbohe. Ubwo polisi yahageraga uwo mugabo yabarasheho akomeretsa abandi benshi, nawe baramurasa arahagwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer, yagize ati "Umusore wiciwe mu modoka yari umunyeshuri mu yisumbuye muri Liège, yari agiye kurangiza amashuri nk’umwarimu mu mashuri abanza mu byumweru bike biri imbere.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye uyu mugabo agaba iki gitero. Gusa hari n’amakuru ko yumvikanye atera hejuru ati "Allah Akbar" (Imana niyo nkuru mu Cyarabu.”

Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Bubiligi, RTBF, cyatangaje ko Minisitiri w’Ubutabera, Koen Geens, yemeje ko uyu mugabo wari ufunzwe guhera mu 2013 akurikiranyweho ibyaha birebana n’ibiyobyabwenge, yarekuwe by’agateganyo kuri uyu wa Mbere ahabwa iminsi ibiri yo kuba ari hanze, mu kumutegura gusubira mu muryango kuko azarekurwa mu 2020; yagombaga gusubira muri gereza kuri uyu wa Kabiri.

Mu myaka amaze muri gereza, hari inshuro 11 Herman yagiye ahabwa ikiruhuko cy’umunsi umwe hanze ya gereza, n’inshuro 13 yemerewe gusohoka iminsi ibiri ku buryo batatekerezaga ko byagenda gutya ku nshuro ya 14.

Umugabo wari urekuwe muri gereza yishe abapolisi babiri n’umusivili umwe, iperereza ryatangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza