U Bubiligi: Salah Abdeslam uri mu baregwa iterabwoba yagejejwe mu rukiko yanga kuvuga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 1

Salah Abdeslam, umwe mu bakiriho bari bagize agatsiko k’ibyihebe bagabye ibitero mu Mujyi wa Paris tariki ya 13 Ugushyingo 2015 bakarasa n’abapolisi nyuma y’igihe kinini ashakishwa muri Werurwe 2016 i Buruseli mu Bubiligi, yagejejejwe imbere y’ubucamanza yanga kugira icyo avuga.

Mu iburanisha ry’umunsi wa mbere ryabereye mu rukiko rukuru rwa Bruxelles, Salah Abdeslam yari kumwe na Sofiane Ayari bamenyekanye cyane mu bitero bagizemo uruhare.

Aba bombi bari barinzwe byo ku rwego rwo hejuru kugira ngo batiyahura cyangwa hakaba bagatoroka ndetse no kuba bakwicwa n’abo bafitanye amabanga ngo atamenyekana.

Salah Abdeslam, yasabye umwunganizi we ko adashaka na gato ko isura ye igaragara ku mafoto muri urwo rubanza birubahirizwa.

Salah Abdeslam yageze mu cyumba kiburaniramo arinzwe bikomeye, aho yabwiwe guhaguruka ngo avuge umwirondoro we nk’uko bigenda mbere yo kuburana arabyanga.

Yabwiye abacamanza ko adashaka gusubiza kandi ko nta bwoba bamuteye ndetse ko yemera Allah na Mohamed intumwa.

Yagize ati "Uguceceka kwanjye ntikuvuze ko hari icyaha kimpama, ni uburyo bwanjye bwo kwirwanaho. Nta bwoba munteye, nta n’ubwoba ntewe n’abo mufatanyije, nizeye Allah, ni ibyo nta bindi."

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasozwa ku wa Kane w’iki cyumweru nyuma y’icyemezo cya Salah Abdeslam cyo kwanga kuvuga mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwasabiye aba bombi igifungo cy’imyaka 20.

Ibitero by’ubwiyahuzi byagabwe mu Bufaransa ku ya 13 Ugushyingo 2015, byahitanye abagera ku 120 bikaba byarabereye mu duce dutandukanye muri iki gihugu.

Salah Abdeslam wicaye areba imbere hagati ya Polisi imurinze
Perezida w'urukiko wayoboye urubanza, Marie France Keutgen
Umwunganizi wa Salah Abdeslam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza