U Bubiligi: Inyubako ya Polisi yateweho igisasu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umuntu utaramenyekana yateye igisasu ku nyubako Polisi y’u Bubiligi yigishirizwamo ibijyanye n’ubugenzacyaha ndetse n’ubushakashatsi ku byaha (Brussels Institute of Criminology) ariko ntihagira upfa cyangwa ngo akomereke.

Ikinyamakuru RTL kivuga ko ahagana saa munani n’igice kuri uyu wa 29 Kanama 2016, imodoka yagonze uruzitiro rw’iyi nyubako iherereye ahitwa Neder-Over-Hembeek mu Mujyi wa Bruxelles, maze uwari uyirimo agatera igisasu hafi y’igice gikorerwamo ubushakashatsi (laboratories).

Iki gisasu ariko ntawe cyahitanye cyangwa ngo gikomeretse kuko ubwo byabaga nta muntu n’umwe wari muri iyo nyubako. Ntiharamenyekana iherezo ry’uwateye iki gisasu.

Muri iyi minsi u Bubiligi bukomeje kuryamira amajanja nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku kibuga cy’indege no mu nzira ya Gari ya moshi ku wa 22 Werurwe 2016 bigahitana abantu 35, ibikorwa byigambwe n’umutwe wa Islamic State.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza