00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Iminsi y’akazi igiye kugirwa ine mu cyumweru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bubiligi irateganya kwemeza itegeko rigomba gukoreshwa mu gihugu hose rigena ko iminsi y’akazi igomba kuba ine mu cyumweru aho kuba itanu nk’uko byari bisanzwe.

Byitezwe ko iri tegeko rishobora gushyirwaho mu cyumweru gitaha, aho rigamije gufasha abakozi bo mu Burayi kugira ngo boroherwe no gukorera muri iki gihugu.

Muri Iceland uyu mwaka naho bagerageje gushyiraho iri tegeko gusa byatumye mu bakozi 10, icyenda muri bo biba ngombwa ko bavugurura amasezerano y’akazi yabo kugira ngo amasaha bakoraga agabanuke.

Muri Espagne na ho hashize igihe sosiyete zimwe na zimwe ziri kugerageza iyi gahunda yo gukora nibura amasaha ane mu cyumweru.

Gusa u Bubiligi nubwo buteganya gushyiraho iminsi ine y’akazi mu cyumweru, buzongera amasaha umukozi yakoraga ku munsi kugira ngo abone undi munsi umwe w’ikiruhuko.

Burateganya kugumishaho amasaha ari hagati ya 38 na 40 mu cyumweru ku bakozi bahoraho ahubwo ayo umuntu yakoraga ku munsi akongerwa akaba 9,5 nk’ingurane yo kugira ngo abakozi babone umunsi umwe w’ikiruhuko.

Ubusanzwe mu Bubiligi, amasaha y’akazi ku munsi yari 7,6.

Ubusanzwe mu Bubiligi, iminsi y'akazi yari itanu none igiye kugirwa ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .