00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwunamiye abishwe n’umwuzure

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

U Bubiligi bwatangaje ko uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga ari umunsi wahariwe kuzirikana abaturage b’iki gihugu bishwe n’umwuzure umaze iminsi wibasiye ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Kugeza ubu u Bubiligi ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n’uyu mwuzure watewe n’imigezi yuzuye ikarenga inkombe. Mu bindi bihugu byibasiwe harimo u Budage, u Busuwisi n’u Buholandi.

Umuyobozi wa Komine ya Chaudfontaine iri mu zibasiwe cyane n’uyu mwuzure mu Bubiligi, Daniel Bacquelaine, yavuze ko abo iki gihu kimaze gupfusha ari 36.

Hari kandi abantu 70 baburiwe irengero kugeza ubu bikaba bitazwi niba bakiriho cyangwa barapfuye.

Saa sita zuzuye abatuye u Bubiligi bahagaritse ibikorwa byose mu gihugu bibuka ababuze ubuzima bwabo muri iyi myuzure.

Hirya no hino muri iki gihugu ibendera ryururukijwe kugera hagati nk’ikimenyetso cy’akababaro no kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo.

Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo gushimira byimazeyo uko Ababiligi n’abaturanyi babo batabaye abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Ibitangazamakuru byose byo mu Bubiligi byahaye umwanya abatangabuhamya, aho bagarutse ku byabaye n’uko barimo bisuganya.

Umwami Philippe, Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo na Elio Di Rupo uyobora Wallonie n’abandi bayobozi bakuru b’Igihgu bagiye hirya no hino mu turere twagizweho ingaruka n’imyuzure, kubahumuriza no kubabwira ko batazabatererana kandi ko hashyizweho uburyo bwo kubafasha bwihuse.

Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde babonanye kandi banashimira abagize uruhare bose mu kurokora ubuzima bw’abaturage.

Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde bunamiye abishwe n'uyu mwuzure
Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde baganira n'abaturage bagezweho n'ingaruka z'uyu mwuzure
Mu gihugu hose amabendera yari yururukijwe
Ibikorwaremezo byinshi byangijwe n'uyu mwuzure watewe n'amazi y'imigezi yarenze inkombe
Ababuze ibyabo bijejwe ubufasha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .