Kwamamaza

Turikiya yashyizeho impapuro zita muri yombi Fethullah ushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 14:41' na Philbert Hagengimana


Leta ya Turikiya yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umunyaturukiya Fethullah Gulen, wahoze ari umuyobozi w’umusigiti ushinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdoğan mu kwezi gushize.

Ibiro ntaramakuru bya Anadolu byatangaje ko impapuro zo guta muri yombi Fethullah Gulen uherereye muri Leta Pennsylvania zasohowe n’urukiko rw’i Istanbul ari iza mbere zishyizwe ahagaragara kuva hageragezwa ihirikwa ry’ubutegetsi kuya 15 Nyakanga 2016.

Fethullah Gulen yahakanye yivuye inyuma iby’ibi birego ashinjwa, ndetse n’umuryango yashinze(Leta yita umutwe w’iterabwoba) uvuga ko ari uburyo bwo guharabika idini ya kiyisilamu.

Turikiya yari yashyizeho impapuro zita muri yombi Gulen mu Ukuboza 2014 bamushinja ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kotsa igitutu abaturage agamije kubabuza umudendezo.

Ubutegetsi bwa Turikiya buheruka kohereza inzandiko zisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutanga Gulen agakurikiranwa n’ubutabera bagaragaza ko yagize uruhare ruziguye mu gikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.

France24 dukesha iyi nkuru itangaza ko Muhammet Sait Gulen, mwishywa wa Fethullah Gulen yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Ankara muri Turikiya. Ashinjwa ibikorwa by’icengezamatwara bigamije kugandisha rubanda mu gace avukamo ka Korucuk.

Abantu basaga 60.000 barimo abasirikare, abacamanza, abo mu nzego za leta n’abarezi bakekwaho gukorana na Fethullah Gulen barafunzwe, abandi birukanwa ku kazi, ibyo benshi bakabifata nk’amayeri ya Perezida Erdoğan yo kwibasira abatavuga rumwe na we.

Kuwa 15 Nyakanga uyu mwaka nibwo habaye igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi ariko biburizwamo.

Abantu basaga 272 barimo 34 bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bahasize ubuzima mu gihe abasaga 2, 200 bakomerekeye muri iyi mirwano.

Fethullah Gulen ushinjwa kugira uruhare mu ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Turikiya yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved