Turikiya: Leta yirukanye abakozi basaga ibihumbi 18

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Leta ya Turikiya yasohoye iteka ryirukana abantu basaga ibihumbi 18 mu bakozi ba Leta, aho hafi kimwe cya kabiri cy’abirukanywe ari abashinzwe umutekano.

Uku kwirukanwa kuje mu gihe biteganyijwe ko ibihe bidasanzwe igihugu cyagiyemo nyuma ya coup d’etat yapfubye muri Nyakanga 2016 bishobora kongerwa.

Bibaye kandi mu gihe Perezida Recep Tayyip Erdoğan azarahirira manda ya kabiri kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu kwezi gushize.

Mu bakozi birukanywe harimo abarimu muri za Kaminuza bagera ku 199 ndetse n’abashinzwe umutekano basaga ibihumbi bitanu nkuko Reuters yabitangaje.

Kuva ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburizwamo, Turikiya yari yarirukanye abandi bakozi bagera ku bihumbi 160. Mu bagiye birukanwa bamwe barafunzwe.

Bimwe mu bihugu by’iburayi bishinja Erdogan kwitwaza coup d’etat yapfubye agamije gupyinagaza abatavuga rumwe na we.

Guverinoma yo ivuga ko ingamba zifatwa zigamije kurwanya ibyabangamira umutekano w’igihugu.

Abakozi barenga ibihumbi 18 birukanywe mu mirimo ya leta kubera impamvu z'umutekano. Bibaye mu gihe Perezida Erdoğan yitegura kurahirira manda nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza