Trump yongeye kugaragaza uburakari aterwa n’iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 31 Nyakanga 2018 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza umujinya n’uburakari aterwa no kuba iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora y’iki gihugu rikomeje gukorwa, ibintu we adakozwa.

Ubu burakari yabugaragaje abinyujije kuri Twitter ku Cyumweru, ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri aribwo Paul Monafort, umwe mu bantu bari gukorwaho iperereza ku kuba yarakoranye n’u Burusiya mu gihe cy’amatora aragezwa imbere y’urukiko. Niwe wari uyoboye itsinda ryari rishinzwe ibikorwa byamamaza Trump.

Trump yavuze ko u Burusiya butigeze bwivanga mu matora, iri perereza riyobowe na Robert Mueller afatanyije n’itsinda ry’aba-démocrates 17, ryatangijwe na Hillary Clinton na Komite y’ishyaka rye rigamije kumwibasira by’umwihariko.

Uretse kuvuga ku Burusiya kandi Trump yabaye nk’uwibasira Mueller, avuga ko iperereza atarikora mu nyungu rusange, ahubwo bafitanye ibibazo bwite birimo kuba yaranze kumugira Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe iperereza, FBI; ndetse anamubaza impamvu yibanda ku gukorana n’abantu bari inkoramutima za Clintom yahigitse mu matora.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko aya magambo ya Trump bigaragara ko yari agamije gutesha agaciro ibyo Mueller amaze kugeraho muri iri perereza, kandi uretse kuba byagaragaje uburakari bwe, byanatumye hongera kwibazwa ku bumwe buri mu ishyaka ry’aba-républicans.

Yayanditse kandi nyuma y’iminsi mike Michael Cohen wari umwunganizi we mu mategeko avuze ko yiteguye kubwira Mueller ko Trump yamenyeshejwe mbere ibirebana n’inama yahuje umuhungu we n’Abarusiya bari basezeranye kubaha amakuru yashoboraga guhindanya isura ya Clinton. Perezida ntiyahwemye kugaragaza ko atari azi ko yabayeho.

The New York Times yari iherutse kuvuga ko Mueller yatangiye kugenzura amagambo Trump yandika kuri Twitter, mu rwego rwo kureba niba atagamije kubangamira ubutabera ku birebana n’umwanzuro we wo kwirukana James Comey wayoboraga FBI.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi iki kinyamakuru cyavuze ko Trump yigeze gutangaza ko mu 2011 Mueller yaretse gukinira Golf ku kibuga cye kiri i Washington nyuma y’uko bapfuye amafaranga y’ubunyamuryango, icyo gihe yari Umuyobozi wa FBI.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Mueller yahawe inshingano zo gukora iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Perezida yabaye mu 2016, no kureba niba koko Trump atarashatse kubangamira ubutabera.

Trump yongeye kugaragaza uburakari aterwa n’iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza