Trump yongeye gutangaza umukwabu ushakisha abanyamahanga baba muri Amerika batabyemerewe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko kuri iki cyumweru muri Leta zose hagiye gutangizwa umukwabu wo gushakisha, gufata, gufunga no gusubiza iwabo, abanyamahanga babayo nta byangombwa bibibemera bafite.

Uyu mukwabu wavuzweho mu kwezi gushize n’urwego rushinzwe umutekano muri Amerika ko ruteganya kohereza abahagarariye urw’abinjira n’abasohoka mu giturage gushakishamo abanyamahanga baba muri Amerika nta byangombwa babifitiye ariko uza gusubikwa.

Bamwe mu bakozi b’uru rwego babwiye The New York Times ko wasubitswe kubera ko amakuru yo kubashakisha yamenyekanye mbere, bagira impungenge ko bashobora kutababona.

Trump yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko nta banga ririmo uwo mukwabu utangizwa kuri iki cyumweru, abazafatwa bashyirwe muri kasho cyangwa basubizwe aho baturutse.

Ati “Uratangira ku cyumweru abantu bagiye gukurwa hano basubizwe mu bihugu byabo baturutsemo. Bagiye kwirukana abanyabyaha, bashyirwe muri kasho za hano cyangwa izo mu bihugu baturutsemo.”

Ubuyobozi buvuga ko uwo mukwabu uzahera mu mijyi imwe n’imwe ariko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka no gukurikirana ibyaha n’ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino bishobora gutangira vuba kandi no mu minsi iri imbere bizakomeza.

Ubuyobozi buvuga uzaba ushakisha abantu bakuze badafiteyo imiryango n’abana by’umwihariko abakekwaho ibyaha.

Gusa hari abayobozi ba Leta zimwe b’aba-Democrates batumva kimwe na Trump impamvu z’uyu mukwabu barimo nka Meya wa Chicago, Lori Lightfoot, wabangamiye ibikorwa byo kubarura abanyamahanga, avuga ko uwo mukwabo ushyira abaturage mu rwikekwe, bamwe bagatinya kujya ku kazi no ku mashuri.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, we yashyize amashusho kuri Twitter agira inama abanyamahanga babayo uburyo bashobora kwirinda ko bafatirwa muri uwo mukwabu.

Si abo gusa kuko hari n’imiryango itari iya Leta ine yamaze gutanga ikirego gisaba ko uwo mukwabu waburizwamo. Uwunganira iyo miryango yavuze ko abanyamahanga benshi batari kwitaba inkiko kuko batigeze bamenyeshwa igihe cyo kuburana.

Imibare itangazwa n’urwego rushinzwe umutekano ivuga ko hashobora gufatwa abasaga 2000 badafite ibyangombwa.

Amerika igiye gukora umukwabu wo kwirukana abanyamahanga babayo nta byangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza