Trump yishyuye amadolari yahawe umukinnyi wa filime z’urukozasoni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize hanze inyandiko zigaragaza ko yasubije umunyamategeko we amafaranga yakoresheje yishyura Stormy Daniels, umukinnyi wa filime z’urukozasoni umushinja kuba barakoranye imibonano mpuzabitsina.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko Michael Cohen wari Umuyamategeko wa Trump yishyuye Daniels ubusanzwe witwa Stephanie Clifford, ibihumbi 130 by’amadolari ngo abike ibanga. Ni mu gihe nyamara Perezida atahwemye guhakana ko ibi atigeze abimenya.

Stormy Daniels yemeza ko yaryamanye na Trump mu 2006 nyuma y’umwaka umwe gusa uyu asezeranye n’umugore we Melania, mbere y’amatora akaba yarishyuwe ngo aceceke.

Niba ibyo uyu mugore avuga aribyo, uyu mubano wihariye hagati ye na Trump waba warabaye nyuma y’amezi make Melania Trump abyaye Barron, bucura bwe.

Mu nyandiko OGE (Office of Government Ethics) yabashije kubona ndetse ikayishyikiriza urwego rw’ubutabera kuri uyu wa Gatatu, hagaragazwa uburyo Trump yishyuye Cohen amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 250 by’amadolari, kubera ibikorwa yakoze mu 2016.

Perezidansi ya Amerika ivuga ko bahisemo gushyira ahagaragara iby’aya mafaranga yahawe Cohen mu rwego rwo gushyigikira gukorera mu mucyo kandi bemeza ko ntawigeze abibategeka.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Cohen utarahwemye kugaragaza ko Trump atari azi ibijyanye n’uku kwishyura Daniels, kuri ubu yatangiye gukorwaho iperereza.

Iby’uko Trump ariwe ushobora kuba yarahaye Cohen amafaranga yakoreshejwe mu gucecekesha Daniels byari byabanje gutangazwa n’undi munyamategeko we witwa Rudy Giulian.

Uyu yavuze ko byakozwe mbere gato y’amatora kubera ko ibinyoma Daniels yashinjaga Trump byashoboraga kumubuza amahirwe yo kuba Perezida. Ibi ariko Umukuru w’igihugu yabiteye utwatsi, avuga ko akeneye umwanya wo kubanza gusuzuma neza ibishimangira amakuru yari yatanze.

Muri iyi nyandiko yashyizwe hanze kandi Trump yanagaragaje amafaranga yinjije mu 2017 binyuze mu bikorwa by’ishoramari, aho nka hotel ye ya Washington yabonye inyungu ya miliyoni 40 z’amadolari, mu gihe igitabo ‘The Art of the Deal’ yasohoye mu 1987 cyamwinjirije ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni imwe y’amadolari.

Stormy Daniels avuga ko yaryamanye na Trump muri Lake Tahoe Hotel mu 2006

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza