Trump yeruye ko ikibazo cya Huawei gishobora kongerwa mu biganiro ku bucuruzi n’u Bushinwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yaciye amarenga ko ikigo cya Huawei gishobora koroherezwa ibihano, bitewe n’umusaruro wava mu biganiro bikomeje ku bucuruzi hagati ya Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Aya magambo asa n’ashobora guhindura icyemezo Amerika yafatiye Huawei, atangajwe nyuma y’icyumweru kimwe Minisiteri y’ubucuruzi ya Amerika ihagaritse imikoranire ya Huawei n’ibigo byo muri Amerika, nyuma yo kuyishyira ku rutonde rw’ibigo bidashobora gukorana ubucuruzi n’abanyamerika leta itabanje kubyemeza.

Ibyo bivuze ko telefone za Huawei zakoreshaga porogaramu za Google zirimo Android zizagirwaho ingaruka iminsi 90 yo kwitegura yahawe nirangira.

Trump yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane ko Huawei ari ikintu kibi cyane iyo urebye ku bijyanye n’umutekano.

Gusa yakomeje ati "Birashoboka ko Huawei nayo ishobora kongerwamo mu bijyanye n’amasezerano y’ubucuruzi. Nitugera ku masezerano, ntekereza ko Huawei ishobora kongerwamo mu bice bimwe by’amasezerano.”

Ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse imikoranire yayo n’ibigo mu kubaka ikoranabuhanga rya 5G kubera impungenge z’umutekano. Ngo u Bushinwa bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuyineka, ariko ntiyatangaje niba byarigeze bikorwa.

Huawei yakomeje guhakana ibi birego cyane ko leta y’u Bushinwa ngo itigeze iyisaba imikoranire, kandi ngo n’iyo yabisaba, Huawei idashobora kubyemera.

Amerika kandi ishinja ibigo by’Abashinwa kwiba imitungo mu by’ubwenge y’Abanyamerika, bikigana ibicuruzwa by’inganda zabo bikagaruka kubibagurishaho kandi nabo babifite no kudashyirirwaho imisoro.

Perezida Trump aheruka kuburira u Bushinwa ko igihe cyiza cyo kuganira ku bibazo biri mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ari iki, naho gutegereza manda ye ya kabiri bizahenda.

Amagambo ya Trump kuri Huawei atangajwe mu gihe aheruka gutangaza gahunda y’inkunga yashyizwemo miliyari $16, azafasha mu kugoboka abahinzi bo muri Amerika bazagirwaho ingaruka n’amasubyo yashyizwe mu bucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Muri uku kwezi kandi Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bya miliyari $200 bituruka mu Bushinwa aho yavuye ku 10% ikagera kuri 25% nyuma y’uko ibihugu byari binaniwe kumvikana ku masezerano mashya agenga ubucuruzi hagati yabyo.

U Bushinwa nabwo bwahise butangaza gahunda yo kuzamura imishoro ku bicuruzwa bya miliyari $60 biva muri Amerika, guhera ku wa Kamena.

Trump yahise avuga ko azongera imisoro ku bicuruzwa bya miliyari $300 biva mu Bushinwa, bituma inzego zinyuranye zisaba ko ibiganiro byihutishwa mbere y’uko ibintu bigera kure kuko ingaruka zirengerwa n’abaguzi.

Trump yeruye ko ikibazo cya Huawei gishobora kongerwa mu biganiro ku bucuruzi n’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza