Trump yemeje ko azakura Amerika mu masezerano y’intwaro za kirimbuzi afitanye n’u Burusiya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye kuyikura mu masezerano agenga ikoreshwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, yahuriragamo n’u Burusiya.

Mu 1987 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, zashyize umukono ku masezerano agenga ikoreshwa ry’intwaro nto n’iziciriritse (INF treaty).

Aya masezerano hari aho yateganyaga ko kugeragereza Misile ku butaka buri mu ntera iri hagati ya Km 500 na Km 5,500 bitemewe.

BBC yanditse ko Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko Amerika igiye kwikuramo kuko u Burusiya bwarenze ku biteganywa nayo.

Yavuze ko ‘Amerika itazareka u Burusiya buyarengaho, bugakomeza gukora intwaro Amerika itemerewe kuzikora.’

Ati “Sinzi impamvu Perezida Barack Obama atigeze abivugaho cyangwa ngo ayikuremo"

Obam mu 2014, yari yashyize mu majwi u Burusiya kunyuranya n’aya masezerano nyuma yo kubushinja kugeragereza misile.

Bivugwa ko atakuyemo Amerika kubera igitutu cy’abayobozi b’ibihugu by’u Burayi, bavugaga ko kwaba uguha icyuho ikorwa ry’intwaro.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, yavuze ko kwikura muri aya masezerano kwa Amerika ari ugushaka gukabya inzozi zayo zo kuba igihangange ku Isi.

Amerika ikomeza gushinja u Burusiya gukora misile zo mu bwoko bwa Novator 9M729 ariko nubwo buhakana kwica ayo masezerano, buvuga ko hari misile nshya bwakoze.

New York Times yatangaje ko Amerika ishobora kuba yahisemo kwikuramo igamije gukumira u Bushinwa kwagura igisirikare cyabwo mu Burengerazuba bw’inyanja ya Pacifique.

Umujyanama mu by’umutekano wa Trump, John Bolton, biteganyijwe ko mu biganiro bizabera i Moscow muri ki cyumweru ari bwo azababwira ibyo kwikuramo kwa Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza