Trump yateye utwatsi ibyo kumva abatangabuhamya mu nkubiri ishobora kumweguza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘White House’, byanditse ibaruwa bimenyesha ko Perezida Donald Trump n’umunyamategeko we batazajya mu nteko ishinga amategeko ku wa Gatatu ubwo hazaba hatangwa ubuhamya bushobora kumweguza.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ibijyanye n’amategeko mu nteko ishinga amategeko, Jerrold Nadler, asabiye Trump kujya kumva aho ikibazo cye kigeze cyangwa agahagarika kwijujutira uburyo biri kugenda.

Ati “Ashobora gufata aya mahirwe agahagararirwa mu kumva abatangabuhamya cyangwa agahagarika kwijujutira uko ibintu biri kugenda”.

Muri iyi baruwa umujyanama mu bijyanye n’amategeko mu biro bya Perezida, Pat Cipollone, yavuze ko impamvu batazitabira kumva abatangabuhamya ari uko ibiri gukorwa bitanyuze mu mucyo.

Yagize ati “Ntidushobora gutegerezwa muri iki gikorwa cyo kumva abatangabuhamya mu gihe bataravugwa amazina ndetse tukaba tutanizeye ko komisiyo y’amategeko izaha Perezida ubutabera muri iyi nzira yo kumva abandi batangabuhamya, tugendeye ku buryo ibintu bimeze ubu, ntago tuzitabira kumva abatangabuhamya kwanyu ku wa Gatatu”.

Kuwa Gatatu nibwo komisiyo ishinzwe amategeko mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izongera kumva abatangabuhamya mu rugendo rwo kweguza Trump

Nirangiza kumva ubuhamya butandukanye no kubona ibimenyetso bihagije, abagize Inteko bazatora ku mwanzuro wo gukomeza urugendo rwo kweguza Trump.

Mu gihe 51% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite batora ko urugendo rwo kweguza Trump rukomeza, ikibazo kizagezwa muri Sena kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma unyuze mu matora.

Mu gihe Inteko yatora munsi ya 50% ku kweguza Trump, ikirego kizahagararira aho, Trump akomeze kuyobora uko bisanzwe.

Perezida Trump yavuze ko atazitabira gahunda yo kumva abatangabuhamya ku kumweguza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza