00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasubijwe mu nkiko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanywe mu nkiko n’Ishyirahamwe ry’Abanyamerika bafite inkomoko mu Bushinwa (CACRC), bamushinja kugira uruhare mu kwamamaza amagambo yatumye ibikorwa byo kubahohotera byiyongera.

Umwaka wa 2020 wabaye ingorabahizi ku Banyamerika bafite inkomoko muri Aziya, kuko ibyaha bifitanye isano n’urwango byabakorewe byiyongereye ku kigero cya 1200% muri Leta ya California, ituwe na 15% by’Abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya, muri miliyoni esheshatu zituye muri iyo Leta.

Uku kwiyongera kudasanzwe kw’ibyaha by’urwango ku bantu bafite inkomoko muri Aziya kwatewe n’uko bitiriwe kuba nyirabayazana w’icyorezo cya Covid-19, CACRC ikavuga ko Trump yagize uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa cyane cyane ahagana muri Werurwe 2020, ubwo yatangiraga gukoresha imvugo zirimo ‘Chinese Virus’, ‘Wuhan Virus’ na ‘Kung Flu’.

Ibi ngo byatumye abambari be batangira kugirira nabi abafite inkomoko muri Aziya bose, n’ubwo Trump we yavuze ko yakoreshaga iyo mvugo mu rwego rwo “Kumvikanisha neza” iyo ndwara, bityo akifashisha inkomoko yayo.

CACRC irasaba ko Trump azishyura 1$ kuri buri Munyamerika ufite inkomoko muri Aziya, ayo mafaranga akazakoreshwa mu kubaka inzu ndangamurage igaragaza uruhare rwabo mu iterambere rya Amerika.

Trump yajyanywe mu nkiko kubera imvugo ze zabaye nyirabayazana wo kwiyongera kw'ibyaha bikorerwa Abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .