Trump yashimangiye ko umukobwa we afite ubushobozi bwo guhagararira Amerika muri Loni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Nikki Haley wari ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, ONU, atangarije ko yeguye, Perezida Donald Trump yavuze ko abona umukobwa we Ivanka yahagarara neza muri uyu mwanya.

Ku wa Kabiri nibwo Haley wagiye kuri uyu mwanya mu 2017 yatangaje ko yeguye, akazahagarika akazi ke mu mpera z’uyu mwaka.

Trump yavuze ko hari abantu benshi bifuza kumusimbura, mu byumweru bitatu biri imbere akaba aribwo azatangaza uwo yahisemo.

Mu mazina yahise atangira guhwihwiswa harimo Dina Powell, wigeze kuba umujyanama wungirije mu birebana n’umutekano, akaba n’inshuti ikomeye ya Ivanka Trump.

Uyu mugore wasezeye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe gusa agasubira gukora muri banki ya Goldman Sachs, yashyigikirwaga cyane na Donald Trump.

Niwe wagize uruhare mu gutegura ingendo ze za mbere akimara kuba perezida no kwitegura Inteko Rusange ya ONU mu 2017.

CNN ivuga ko undi washyirwga mu majwi ari Rick Grenell uhagarariye Amerika mu Budage ukunze kugaragaza ko ashyigikiye imyanzuro na politiki ya Trump, nubwo yavuze ko abona nta mpamvu yo kumukura mu mwanya we.

mu gihe benshi bagarukaga kuri Ivanka Trump, perezida yavuze ko nubwo abona nta wundi wamuhiga, bidashoboka ko amuhiamo.

Ati “Ntekereza ko Ivanka yakubahiriza inshingano ze neza ariko ntibisobanuye ko nzamuhitamo. Kubera ko ndamutse muhisemo nashinjwa kubaka akazu nubwo ntekereza ko nta muntu ku Isi umurusha ubushobozi.”

Ivanka nawe yifashishije Twitter, avuga ko azi neza ko se azakora amahitamo meza kandi atari mu bashobora gusimbura Haley.

Trump ngo nubwo aziko umukobwa we ntawamuhiga ntiyamuhitamo kuko yashinjwa kubaka akazu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza