Trump yasabye Putin kutazongera kwivanga mu matora ateganyijwe muri USA

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Kamena 2019 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ubwo yahuraga na Vladimir Putin, w’u Burusiya, yavuze ku bishinjwa iki gihugu ko cyivanye mu matora aheruka muri Amerika.

Trump na Putin bahuriye i Osaka mu Buyapani mu nama iri kuhabera y’ibihugu 20 bikize n’ibiri kwihuta mu bukungu ku Isi.

BBC yanditse ko mu nama yabahuje bombi, Trump, mu buryo bwo gutebya, yatunze urutoki mugenzi we Putin maze aramubwira ati "Utazongera kwivanga mu matora yacu, nyabuneka!"

Ubwo Trump yavugaga ariya magambo, Perezida Putin yasetse cyane. Avuga ko bombi bafite ibyo bagomba kuganira.

Trump yavuze ko ari byiza cyane kuba abonanye na Perezida Putin kuri uyu wa Gatanu kuko bafitanye imibanire myiza cyane.

Ni inshuro ya mbere aba bagabo bahuye kuva umugenzacyaha Robert Mueller arangije iperereza ku ruhare rushinjwa u Burusiya mu matora ya perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yo mu 2016.

Abashinzwe ubutasi muri Amerika banzuye ko u Burusiya bwari inyuma y’umuhate wo kugena uko amatora agenda bakoresheje ibitero bya mudasobwa n’amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa raporo ya Muller nta bimenyetso yabonye ko gutsinda kwa Trump yagufashijwemo ku bwumvikane n’u Burusiya mu bikorwa bwakoraga.

Biteganyijwe ko iyi nama ya G20 yibanda ku ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cya Iran n’ubushyamirane mu bucuruzi ku Isi, abayobozi bamwe na bo bakaza guhura hagati yabo.

Muri iyi nama ya G20, biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aza kubwira bagenzi be ijambo rikomeye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Trump arimo gutebya, yasabye Putin kutazongera kwivanga mu matora ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza