Kwamamaza

Trump yicujije mu ruhame amwe mu magambo yavuze

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 13:59' na Nshimiyimana Gonzalde


Umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, Donald Trump kuri uyu wa kane yavuze amagambo agaragaza ukwicuza ku mvugo zakunze kuranga imbwirwaruhame zitandukanye yavugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Uyu muherwe yasubije amaso inyuma asanga hari amwe mu magambo yakoresheje mu buryo budakwiye ndetse ashobora no kugira ingaruka mu gihe cy’amatora.

Ubwo yasomaga inyandiko byagaragaye ko yandikiwe yagize ati ‟ Rimwe na rimwe ntitubasha guhitamo amagambo meza tubwira abaduteze amatwi bityo tukisanga twakoresheje imvugo zidakwiye. Nange ibi byambayeho kandi ndabyicuza, by’umwihariko ndasaba imbabazi abo naba narakomerekeje.”

Yakomeje avuga ko ikintu kimwe yabasezeranya ari uko azahora avugisha ukuri mu bikorwa bye byose.

Iyi mbwirwaruhame ya Trump yakurikiye umwanzuro aheruka gufata wo guhindura abayobozi b’itsinda rimufasha kwiyamamaza, aho yahise ashyiraho umuyobozi mushya.

Umujyanama mukuru wa Donard Trump, Kellyanne Conway yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko mu minsi ya mbere, mu kazi azashyira ingufu mu gushimangira ko ubutumwa bw’uyu mukandida buzajya butegurwa ndetse bukanozwa mbere yo gushyirwa ku karubanda.

Ati “ Tuzakora ibishoboka byose dufashe Trump kugaragara neza ndetse no gukomeza kugaragaza umwihariko we, abazatora nibo bazemeza niba ari umukandida ubereye igihugu.”

Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump avuga ko azakomeza gushyigikira ubutumwa bukunze gukoreshwa na Trump imbere y’imbaga aho akunze kugira ati ‟Mureke tube abo turibo, uku turi ntitubasha kubigura cyangwa ngo tubihabwe n’undi muntu uwo ariwe wese.

Nyuma y’iyi nkuru, ibiro bishinzwe kwamamaza Clinton uhanganye na Trump mu matora batangaje ko batewe impungenge n’amagambo ya Trump bavuga ko ari uburyo bwo kwigarurira abaturage.

Umuvugizi wa Hillary Clinton, Christina Reynolds yagize ati ‟ Trump yatangiye kwiyamamaza atuka abaturage, ibyo byarakomeje mu minsi 428 kugeza n’ubu, ntibyigeze bimutera inkomanga cyangwa ngo yicuze.”

Yakomeje agira ati “ Iri joro nibwo twamenye neza ko umuntu umwandikira imbwirwaruhame ndetse n’umuntu umuba hafi mu gihe ari kuyivuga nabo bahamya ko afite byinshi akwiye gusabira imbabazi. Inyandiko isaba imbabazi yari yanditse neza, kuko itagaragaje ibitutsi n’amagambo asesereza asanzwe akoresha mu mwirwaruhame ze.”

Amatora y’Umukuru w’igihugu uzasimbura Barack Obama ateganyijwe kuya 8 Ugushyingo 2016.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved