Ni icyaha yari yahamijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse hahita hafatwa icyemezo ko iki kirego kigomba kuzamuka kikagera muri Sena, yagombaga kwemeza cyangwa guhakana ko Trump aterewe icyizere muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 13 nibwo Sena ya Amerika yateranye ifata icyemezo kuri iki kirego birangira Trump agizwe umwere. Ni nyuma y’uko habaye amatora ariko 2/3 ntiboterere ko uyu wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’Igihangange ku Isi atakarizwa icyizere kuko ari bo basabwaga ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa.
Abasenateri 57 barimo barindwi baturuka mu Ishyaka rimwe na Trump ry’Aba-Républicains ni bo batoye ko uyu mugabo atakarizwa icyizere mu gihe byasabaga nibura 67 kugira ngo uyu mwanzuro wemezwe.
Nyuma yo kugirwa umwere, Trump yasohoye itangazo avuga ko uku gukurikiranwa “ari umugambi wo kumusiga icyasha utarigeze ubaho mu mateka.”
Mu batoye barwanya umwanzuro w’uko Trump atakarizwa icyizere babishingiye ku kuba ngo binyuranyije n’Itegeko Nshinga kuba yafatirwa uyu mwanzuro kandi atakiri Perezida.
Nubwo Sena yamugize umwere yavuze ko ubutabera bwo muri Amerika bushobora gufata umwanzuro wo kumukurikirana ngo kuko ubu nta budahangarwa afite nka Perezida.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko kuba icyemezo cyafashwe kuri Trump kitamukuraho amakosa yakoze.
Ati “Nubwo amatora ya nyuma ataganishije ku kumuhamya icyaha, uburemere bwacyo bwo si ingingo yo kugibwaho impaka.”
“Iyi paji mu mateka yacu yatwibukije ko demokarasi yoroshye cyane. Ko igomba kubungwabungwa iteka, ko tugomba guhora turi maso, ko ubuhezanguni n’urugomo nta mwanya bifite muri Amerika kandi ko buri umwe muri twe afite inshingano nk’Umunyamerika by’umwihariko kuri twe nk’abayobozi zo kurinda ukuri no gutsinda ikinyoma.”
Kuba Sena yari gutora ko Trump atakarizwa icyizere byari gutuma hashobora gufatwa icyemezo kimubuza kuzongera kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Si ubwa mbere Trump asimbuka ibirego byo kumweguza kuko ubwo biheruka nabwo yagizwe umwere ubwo ikirego cyageraga muri Sena.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!