00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yareze ibigo birimo Facebook, Zuma yishyikirije Polisi, Papa yashimye abamusengeye: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajyanye mu rukiko ibigo bitatu by’ikoranabuhanga birimo Google, Facebook na Twitter, asaba ko rutegeka gukurirwaho akato yashyizwemo afungirwa konti.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ibyo bigo bitatu byahagaritse konti Trump yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga zabyo, bimushinja uruhare mu mvururu zabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo hemezwaga Perezida mushya Joe Biden.

Kuri Facebook na Twitter, Trump azemererwa kongera gufunguraho konti nyuma y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko asaba gukomorerwa agasubira kuri izo mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo guharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Yavuze ko ibyakozwe n’ibyo bigo ari ukumurenganya kuko niba ‘bishobora gufunga konti za Perezida, ntawe bitinya.’

Mu bigo byarezwe mu rukiko rwo muri Florida, nta na kimwe cyigeze kigira ibyo gitangaza ku kirego cya Trump.

Donald Trump arifuza ko urukiko rutegeka ibigo birimo Facebook na Twitter kumukomorera konti ze zigafungurwa

===================================================

Afurika y’Epfo: Zuma wahoze ari Perezida yishyikirije Polisi

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yishyikirije Polisi kugira ngo akore igihano yahawe cyo gufungwa amezi 15 ku bwo gusuzugura urukiko.

Nyuma yo kwishyikiriza Polisi, BBC yatangaje ko yajyanywe muri gereza ya Estcourt iherereye mu ntara akomokamo ya KwaZulu-Natal.

Zuma w’imyaka 79 yahawe iki gihano mu cyumweru gishize ubwo yangaga kwitaba urukiko ku byaha bya ruswa.

Byageze ku Cyumweru gishize atarishyikiriza urukiko mu gihe yari yahawe kuba yabikoze bitarenze kuri uyu wa Gatatu cyangwa Polisi ikajya kumwishakira.

Zuma yahaniwe kwanga kwitaba urukiko ngo abazwe ku byaha bya ruswa bivugwa ko byakozwe mu myaka icyenda yamaze ari Perezida. Ubutegetsi bwe bushinjwa kuba bwarakoranaga n’abacuruzi bakomeye kugira ngo hafatwe ibyemezo runaka mu nyungu zabo, gusa Zuma yagiye abihakana kenshi.

Jacob Zuma yishyikirije Polisi kuri uyu wa Gatatu ari nawo munsi ntarengwa yari yahawe

===================================================

Umunyamategeko wa Trump yabujijwe gukorera muri Washington

Urukiko rw’ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahagaritse Rudy Giuliani gukorera akazi ke muri Washington kubera ibirego bye bidafite ishingiro ku matora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.

Giuliani wari uyoboye itsinda ry’abanyamategeko ba Donald Trump utaremeye ko yatsinzwe amatora, yahagaritswe muri Washington nyuma y’iminsi mike ahagaritswe no muri New York.

Uyu munyamategeko yahagaritswe nyuma y’uko urukiko rusanze ibimenyetso yagiye atanga agaragaza ko umukiliya we yibwe mu matora, nta shingiro bifite ahubwo byari bigamije kuyobya rubanda n’inkiko kugira ngo ibyavuye mu matora ya Perezida biteshwe agaciro.

Mu kwezi gushize na bwo yari yahagaritswe gukorera muri New York nyuma y’uko urukiko rusanze ibirego yatanze avuga ko amatora yibwe yarabeshye.

Giuliani yabujijwe gukorera umwuga we muri Washington nyuma y'iminsi ahagaritswe muri New York

===================================================

Papa Francis yashimiye abamusengeye ku bwo kubagwa amara

Papa Francis yashimiye abamwihanganishije n’abamusengeye mu minsi mike abazwe amara, avuga ko ari koroherwa.

Tariki 4 Nyakanga 2021 ku mugoroba ni bwo Papa Francis yajyanywe mu bitaro kubagwa urura runini, nyuma yo kugira ikibazo cyo gufungana kwarwo.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni yavuze ko Papa ari koroherwa kandi ashimira cyane abamuzirikanye muri ibi bihe.

Bruni yavuze ko kugeza ubu Papa ari kubasha kurya nta kibazo.

Ibagwa ry’urura runini rwa Papa ryamaze amasaha atatu, bakaba bararikoze bakuraho agace karwo kangiritse, ibizwi nka hemicolectomy.

Papa Francis aracyari muri Gemelli University Hospital, ibitaro biherereye mu Mujyi wa Roma.

Papa Francis yashimiye abamubaye hafi mu masengesho muri iyi minsi amaze mu bitaro

===================================================

Imikino olempike ishobora kuba nta bafana

U Buyapani n’abategura imikino olempike bari gutekereza ku buryo bafata ingamba zidasanzwe mu kwirinda Coronavirus harimo no kuba iyo mikino ishobora kuba nta bafana.

U Buyapani bushobora gushyira mu bihe bidasanzwe Umujyi wa Tokyo uzakira iyo mikino guhera tariki 23 Nyakanga uyu mwaka.

Ikinyamakuru Asahi cyatangaje ko hari inama ihuza abategura iyo mikino n’izindi nzego zose bireba kuri uyu wa Kane, bagafata umwanzuro mu gihe abandura Coronavirus mu Buyapani bakomeje kwiyongera.

Ni inkuru mbi ku bafana n’abategura iyi mikino yari imaze umwaka isubitswe dore ko yagombaga kuba umwaka ushize ikigizwa inyuma na bwo kubera icyorezo.

Inzobere mu buzima zimaze iminsi zitanga inama ko imikino iramutse ibaye nta bafana byagabanya ibyago byo kwandura no kwanduzanya Coronavirus muri iyo mikino ihuruza ibihumbi by’abafana ku isi.

Abategura amarushanwa bari bamaze gufata umwanzuro ko nta bafana bo mu mahanga bazitabira n’ab’imbere mu gihugu hakinjira abangana na kimwe cya kabiri cy’abo stade zizakinirwaho zakira.

Igitekerezo gishya kiramutse gihawe agaciro, bivuze ko imikino yajya iba nta mufana uhari, bigatambuka mu binyamakuru.

Abafana bashobora gukumirwa mu mikino olempike izabera i Tokyo muri uku kwezi

===================================================

Gushaka abaguye mu nyubako yahirimye i Miami byasojwe abasaga ijana batarabona ababo

Abakozi bashinzwe ubutabazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatatu basoje igikorwa cyo gushakisha ababa barahitanywe n’umuturirwa wahanutse mu byumweru bibiri bishize i Miami.

Icyo gikorwa cyasojwe habonetse imibiri y’abantu 54 bitabye Imana, mu gihe hari indi miryango y’abandi basaga ijana bari bagitegereje kumva agakuru k’ababo, bakeka ko bahitanywe n’iyo nyubako.

Daniella Levine Cava, Meya w’umujyi wa Maimi Dade yavuze ko bagerageje gushakisha hose, bityo ko ababonetse ari abo babashije kubona.

Ubuyobozi bwatangaje ko nta n’umwe mu babashije kuboneka muri uko gushakisha, wabashije kugaragara ari muzima.

Inzego z’umutekano n’iz’imyubakire zatangiye iperereza ngo zimenye icyaba cyarateye guhirima k’uwo muturirwa.

Ibikorwa byo gushakishwa abaguye muri iyi nyubako yaguye i Miami byahagaritswe hari abagera ku ijana bataraboneka

==================================================

Bane bakekwaho kwica Perezida wa Haiti bishwe barashwe

Polisi yo muri Haiti yatangaje ko bane mu bakekwaho kwica barashe Perezida Jovenel Moïse bishwe barashwe mu mirwano yabahuje n’inzego z’umutekano.

Jovenel Moïse yishwe n’abantu bitwaje intwaro bamusanze mu rugo rwe mu murwa mukuru Port-au-Prince. Umugore we wakomerekejwe bikomeye ari kuvurirwa muri Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Haiti, Leon Charles yatangaje ko hari abandi bakekwa babiri bafashwe, mu gihe inzego z’umutekano zigihanganye n’abandi bakekwa batarafatwa.

Ahagana saa saa z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu ku isaha yo muri Haiti ni bwo abantu bitwaje intwaro bateye urugo rwa Perezida.

Abateye kwa Perezida, Polisi ivuga ko batangiriwe mu nzira bavuyeyo bagatangira kurasana n’abashinzwe umutekano.

Hari abapolisi batatu bashimutiwe muri iryo rasana ariko Polisi yatangaje ko baje kubohozwa ari bazima.

Guhangana hagati ya Polisi n’abakekwaho kwica Perezida byakomeje.

Perezida Jovenel Moïse yiciwe mu rugo rwe n'abantu bitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .