Trump yanenze ambasaderi w’u Bwongereza wise ubutegetsi bwe ko budashoboye

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze Ambasaderi w’u Bwongereza muri iki gihugu, Sir Kim Darroch, washyize hanze ubutumwa bugaragaza ko ubutegetsi bwe nta bushobozi bufite.

Trump yabwiye itangazamakuru ko Ambasaderi Sir Kim Darroch atigeze ahagararira neza igihugu cye cy’u Bwongereza.

Ubutumwa bwagaragajwe buvuga ko Ibiro bya Perezida Trump, White House, bidakora neza uko bikwiye kandi ubutegetsi bwe budashoboye.

Ubu butumwa kandi buvuga ko batemera ubuyobozi bwa Trump, ko budakora neza, atari bwo kwizerwa, nta dipolomasi bugaragaza, nta ntege bufite kandi ko badateze kubona bwagize imbaraga zo gukora.

Sir Kim Darroch yabaye Ambasaderi w’ u Bwongereza kuva muri Mutarama 2016, mbere y’amezi make ngo Trump ajye ku buyobozi.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe Ubucuruzi, Liam Fox yabwiye BBC ko aya makuru yashyizwe hanze nta bunyamwuga burimo, ko ibyakozwe bidakurikije amategeko kandi nta gukunda igihugu birimo.

Yavuze ko ibyatangajwe byabangamiye imibanire myiza mu by’umutekano u Bwongereza busanzwe bufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Niba dushobora kumenya uwasohoye aya makuru, imbaraga zose zishoboka mu buryo bw’imyitwarire cyangwa amategeko zigomba gukoreshwa kuko uyu muco si mwiza kandi nta mwanya ufite muri rubanda.”

Mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangiye gukora iperereza kuri aya makuru yagiye hanze, Trump we yabwiye abanyamakuru ati “N’ubusanzwe ntitwemera uyu mugabo kandi ntiyakoreye neza u Bwongereza.”

Hagati aho Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza, Jeremy Hunt we yavuze ko ibyakozwe n’uyu mudipolomate ari ibye ku giti cye bidakwiye kwitirirwa u Bwongereza.

Hunt urimo gushaka kuba umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Conservatives na Minisitiri w’Intebe, yavuze ko ari uburenganzira bwa ambasaderi ko atanga ibitekerezo ariko bidakwiye kwitirirwa igihugu cye.

Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwa Trump budakora neza ku rwego rwo hejuru ariko ari inshuti magara y’ u Bwongereza ku ruhando mpuzamahanga.

Nigel Farage wahoze ari Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ubwigenge mu Bwongereza yavuze ko mu gihe Boris Johnson yaba abaye Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, abantu bameze nka Sir Kim batagomba kongera kugaragara.

Ambasaderi w’u Bwongereza muri Amerika, Sir Kim Darroch, yanenzwe amagambo yavuze kuri Amerika
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarakariye Ambasaderi w’u Bwongereza Sir Kim Darroch kubera ibyo yatangaje ku gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza