00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Trump na Twitter ashaka gusubirana konti ye yafunzwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yareze Twitter, aho yasabye umucamanza wo muri Leta ya Florida atuyemo, kuyitegeka kumufungurira konti yafunzwe ifite abayikurikira barenga miliyoni 80.

Konti ya Trump yafunzwe nyuma gato y’imyigaragambyo yabaye ku itariki ya 6 Mutarama ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana abantu batanu, barimo n’umupolisi.

Icyo gihe Twitter yashinje Trump ‘gukwirakwiza amakuru y’ibihuha’ ifunga konti ye gutyo. Trump yakomeje gukora uko ashoboye ngo yongere asubizwe uburenganzira bwe ariko biramwangira.

Abunganizi ba Trump bavuze ko bitumvikana ukuntu yabujijwe uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo ariko umutwe w’Aba-Taliban ukaba utarigeze ukumirwa igihe wakoreshaga Twitter mu gutangaza ibice umaze kwigarurira mu ntambara wari uhanganyemo na Leta ya Afghanistan.

Muri Nyakanga, Trump yari yareze Twitter, Facebook na Google, azishinja kuburizamo ibitekerezo bye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru avuga ko Trump ari gushyira imbaraga cyane mu kongera kugaragara mu ruhame kugira atangire ategure abarwanashyaka be bakimufitiye inyota, dore ko bivugwa ko uyu mugabo afite umugambi wo kuzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024, ariko akifuza kuzabanza kugira uruhare rufatika mu matora y’abadepite n’abasenateri ateganyijwe umwaka utaha, kugira ngo umunsi azatangaza ko yinjiye mu bikorwa byo kwiyamamaza, azabone abamushyigikira bahagije.

Trump arifuza kugaruka kuri Twitter mu maguru mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .