Trump yahawe ishimwe ry’icyubahiro n’Ubwami bwa Maroc mbere yo kuva ku butegetsi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatanu yahawe ishimwe ry’icyubahiro na Maroc, kubera uruhare rukomeye yagize mu kuzahura umubano wayo na Israel.

Reuters yatangaje ko Ambasaderi wa Maroc muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Princess Lalla Joumala Alaoui, ari we washyikirije Trump iryo shimwe yagenewe n’Umwami Mohammed VI.

Ni umuhango wabereye mu biro bya Trump mu ibanga, ibitangazamakuru birahezwa cyane ko uyu muperezida usigaje iminsi ine ku butegetsi kuva yatsindwa na Joe Biden mu matora yo ku wa 3 Ugushyingo 2020, ntiyakunze kwigaragaza mu ruhame.

Umujyanama Mukuru muri White House, Jared Kushner n’Intumwa ya USA mu Burasirazuba bwo Hagati, Avi Berkowitz, na bo baherewe amashimwe muri uwo muhango, ku bw’uruhare bagize muri gahunda yo kugarura umubano hagati ya Israel na Maroc yagezweho mu Ukuboza 2020.

Mu mezi asaga atanu ashize, Perezida Trump yagize uruhare mu kunga umubano ushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu by’Abarabu birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Israel, Sudani na Maroc. Ibyo bihugu byagiranye amasezerano yo gusubukura umubano no kugira ubufatanye mu by’ubukungu.

Kuri Maroc ho Trump afite ibigwi byihariye birenze kuyihuza n’abandi Barabu, kuko nyuma yo kuzahura umubano wa Israel n’icyo gihugu wari umaze imyaka myinshi urimo agatotsi, yavuze ko agace ka Sahara y’Uburengerazuba kiyomoye kuri Maroc kagomba gufatwa nk’ubutaka bwayo.

Icyakora ibyo bigwi bya Trump mu maso ya Maroc byanenzwe na benshi, bamushinja ko kugira ngo umubano w’ibyo bihugu awugarure yabanje gusezeranya icyo gihugu ko nicyemera umubano wa Israel aremeza ko ako gace ari akacyo.

Abarwanyi bo muri ako gace bashaka ko kigenga, bamuteye utwatsi bamubwira ko nta burenganzira afite bwo kugaba icyo bita igihugu cyabo.

Donald Trump w’imyaka 75 ni Perezida wa 45 wa USA, amaze guhabwa amashimwe n’ibikombe bitangwa n’ibihugu bitandatu. Bibiri muri byo yabihawe ataraba Umukuru w’Igihugu, naho bine yabihawe muri iyi manda ye y’imyaka ine igeze ku musozo.

Donald Trump yashyikirijwe ishimwe n'ubwami bwa Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .